U Rwanda rwatangiye rutsinda Tanzania muri IHF Trophy Zone 5(Amafoto)

Kuri uyu wa Mbere i Addis Ababa muri Ethiopia hatangiye imikino y’Akarere ka Gatanu muri Handball #IHFTroph Zone 5, u Rwanda rutangira rutsinda Tanzania mu batarengeje imyaka 18 na 20.

Ni imikino yatangiye kuri uyu wa Mbere maze mu batarengeje imyaka 18 u Rwanda rusoza igice cya mbere rutsinze Tanzania ibitego 22-11 mu gihe mu gice cya kabiri rwabonyemo ibindi bitego 30 Tanzania itsinzemo 13 umukino ukarangira, ruyitsinze 52 kuri 24.

Mu batarengeje imyaka 20 n’ubundi u Rwanda rwakinnye na Tanzania igice cya mbere kirangira rufite ibitego 20-10, mu cya kabiri rutsindamo ibitego 26, Tanzania itsinzemo icyenda byonyine, naho rwegukana intsinzi y’ibitego 46 kuri 19.

Kuri uyu wa Kabiri, imikino y’amatsinda irakomeza aho u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 ndetse na 20 hose ruzakina na Djibouti ku i Saa Munani zo mu Rwanda mu gihe umunsi wa nyuma w’amatsinda uzakinwa ku wa Gatatu, mu batarengeje imyaka 18 u Rwanda rukina na Kenya, naho mu batarengeje imyaka 20 rukina na Ethiopia.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka