Police HC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo #Kwibuka32 itsinze APR HC(Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Police HC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itsindiye APR HC ku mukino wa nyuma ibitego 32-27.

Ni umukino wa nyuma amakipe yombi yagezeho, Police HC isezereye PEVIC muri 1/2 mu gihe APR HC yasezereye Ndejje University.Uyu mukino APR HC yawutangiriye hejuru ariko Police HC irayigaranzura ndetse inasoza igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 16-14.

Police HC yakomeje kwitwara no mu gice cya kabiri binyuze ku bakinnyi bayo nka Kayijamahe Yves na Mbesutunguwe Samuel maze ikibonamo ibitego 16 mu gihe APR HC yatsinzemo ibitego 13 biyifasha gusoza umukino itsinze ibitego 32-27 inegukanye igikombe.

Mu bagabo, umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya PEVIC mu gihe mu umukinnyi mwiza w’irushanwa yabaye Mbesutunguwe Samuel wa Police HC.

Irushanwa nk’iri mu 2025 ryari ryegukanywe n’ikipe ya Equity HC yo muri Kenya aho yari yatsindiye Police HC ku mukino wa nyuma ibitego 28-26.

Mbesutunguwe Samuel wabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa ari kummwe na Iragena Joselyne wabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa mu bagore
Mbesutunguwe Samuel wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa ari kummwe na Iragena Joselyne wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa mu bagore
Mbesutunguwe Samuel wabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa ari kummwe na Iragena Joselyne wabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa mu bagore
Mbesutunguwe Samuel wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa ari kummwe na Iragena Joselyne wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa mu bagore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka