Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe ya Police Handball Club yerekeje mu gihugu cya Ethiopia, aho igiye guhagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yo mu nzego z’umutekano zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO.


Iyi mikino izabera mu gihugu cya Ethiopia kuva tariki ya 28 Mata, aho Polisi y’u Rwanda izaba ihagarariwe n’amakipe azakina imikino itandukanye irimo Handball, Taekwondo no kumasha.
Kuri uyu wa Kane tariki 24/04/2025, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu y’u Rwanda (IGP), CG Namuhoranye Felix, ubwo yahuraga n’abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda, yabasabye kwitwara neza bagahesha ishema u Rwanda, abibutsa ko badahagarariye Polisi y’u Rwanda gusa ahubwo ko ari igihugu muri rusange, abasaba kuzagaragaza imyitwarire myiza, kuba indashyikirwa no kurangwa no guhatana mu mikino yose.



Yagize ati: "Mushobora kubona muri bake, ariko inshingano mufite ni nyinshi kandi zirakomeye. Ntabwo muhagarariye Polisi y’u Rwanda gusa, muhagarariye n’u Rwanda muri rusange. Indangagaciro z’u Rwanda n’ikinyabupfura birubahwa henshi ku Isi, murasabwa kubyubahiriza. Hari byinshi mwagezeho, mugomba gukomeza gushikama, mukarushaho gukora byinshi byiza.”




Urutonde rw’abakinnyi Police Handball Club yajyanye muri Ethiopia
1. Kwisanga Peter
2. MBESUTUNGUWE Samuel
3. KAYIJAMAHE Yves
4. KUBWIMANA Emmanuel
5. AKAYEZU Andre
6. MUNEZERO Fiacle
7. NSHIMIYIMANA Alexis
8. URANGWANIMPUHWE Guido
9. UWIMANA Jackson
10. NDAYISABA Etienne
11. HAKIZIMANA Dieudonne
12. UMUHIRE Yves
13. HABIMANA Jean Baptiste
14. NTAMBARA Jean de Dieu
15. RWAMANYWA Viateur
16. NSHIMIYIMANA Thimothee
Abatoza
NTABANGANYIMANA Antoine
Byiringiro JP Cyrille
Duteteriwacu Norbert
Ohereza igitekerezo
|