Police Handball Club yerekeje muri Ethiopia mu mikino ya EAPCCO (Amafoto)

Ikipe ya Police Handball Club yerekeje mu gihugu cya Ethiopia aho igiye kwitabira irushanwa rihuza amakipe yo mu nzego z’umutekano zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe ya Police Handball Club yerekeje mu gihugu cya Ethiopia, aho igiye guhagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yo mu nzego z’umutekano zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO.

Iyi mikino izabera mu gihugu cya Ethiopia kuva tariki ya 28 Mata, aho Polisi y’u Rwanda izaba ihagarariwe n’amakipe azakina imikino itandukanye irimo Handball, Taekwondo no kumasha.

Kuri uyu wa Kane tariki 24/04/2025, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu y’u Rwanda (IGP), CG Namuhoranye Felix, ubwo yahuraga n’abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda, yabasabye kwitwara neza bagahesha ishema u Rwanda, abibutsa ko badahagarariye Polisi y’u Rwanda gusa ahubwo ko ari igihugu muri rusange, abasaba kuzagaragaza imyitwarire myiza, kuba indashyikirwa no kurangwa no guhatana mu mikino yose.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye aganiriza abakinnyi
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye aganiriza abakinnyi
U Rwanda rugiye guhagarirwa n'abakinnyi 52
U Rwanda rugiye guhagarirwa n’abakinnyi 52

Yagize ati: "Mushobora kubona muri bake, ariko inshingano mufite ni nyinshi kandi zirakomeye. Ntabwo muhagarariye Polisi y’u Rwanda gusa, muhagarariye n’u Rwanda muri rusange. Indangagaciro z’u Rwanda n’ikinyabupfura birubahwa henshi ku Isi, murasabwa kubyubahiriza. Hari byinshi mwagezeho, mugomba gukomeza gushikama, mukarushaho gukora byinshi byiza.”

Urutonde rw’abakinnyi Police Handball Club yajyanye muri Ethiopia

1. Kwisanga Peter
2. MBESUTUNGUWE Samuel
3. KAYIJAMAHE Yves
4. KUBWIMANA Emmanuel
5. AKAYEZU Andre
6. MUNEZERO Fiacle
7. NSHIMIYIMANA Alexis
8. URANGWANIMPUHWE Guido
9. UWIMANA Jackson
10. NDAYISABA Etienne
11. HAKIZIMANA Dieudonne
12. UMUHIRE Yves
13. HABIMANA Jean Baptiste
14. NTAMBARA Jean de Dieu
15. RWAMANYWA Viateur
16. NSHIMIYIMANA Thimothee

Abatoza

NTABANGANYIMANA Antoine
Byiringiro JP Cyrille
Duteteriwacu Norbert

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka