Mukura VS yareze umusifuzi wakubise umukinnyi wayo umugeri
Ikipe ya Mukura VS yaregeye FERWAFA umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul wakubise umugeri myugariro wayo Mbonyamahoro Serieux mu mukino wa BK Pro League batsindiwe na Rustsiro FC i Huye ibitego 2-1.
Ibyo Mukura VS iregera byabereye kuri Stade Kamena ku wa 3 Gicurasi 2026, aho muri rusange ivuga ko itishimiye imisifurire ihereye kuri penaliti yahawe Rutsiro FC ku munota wa 40 umusifuzi avuga ko Niyonzima Eric yakoreye ikosa Sunzu Bonheur mu rubuga rw’amahina ibyo ariko batemera nubwo n’ubundi umunyezamu Ssebwato Nicholas yayikuyemo.
Uretse ibyo kandi Mukura VS yanaregeye penaliti ya kabiri yahawe Rutsiro FC myugariro Niyonzima Eric ashinjwe gukorera ikosa Maniriho Destin mu rubuga rw’amahina, ibyo Mukura VS itemera kuko yo ivuga ko atamukozeho. Nyuma y’iyi penaliti Mukura VS ivuga ko umukinnyi wayo Mbonyamahoro Serieux yagiye gusobanuza umusifuzi, ariko uyu mukinnyi agakubitwa umugeri n’umusifuzi mu myanya y’ibanga.
Mukura VS kandi mu kirego cyayo yanavuze ko nyuma y’umukino umutoza Nshimiyimana Canisius yagiye kubaza umusifuzi ibisobanuro by’ibyabaye, umusifuzi akamuha ikarita y’umutuku agamije kumuhagarika mu mukino ukurikira, isoza isaba ko harebwa ibimenyetso birimo amashusho nayo yatanze kuko ibyabaye byahonye amategeko ndetse n’amahame y’umupira w’amaguru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|