Kuri uyu wa Gatanu mu nyubako "Palace of Youth and Sports" yo mu mujyi wa Pristina muri Republika ya Kosovo, u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma w’amatsinda, mu irushanwa rya Handball rihuza ibihugu bihagarariye abandi kuri buri mugabane mu batarengeje imyaka 20.

Ni umukino wahuje u Rwanda na Uzbekistan aho buri kipe yari yaratsinze umukino wa mbere, ariko birangira u Rwanda rutsinze Uzbekistan ibitego 40 kuri 32.




Muri uyu mukino igice cya mbere cyari cyarangiye u Rwanda rufite ibitego 20 kuri 18. Umunyezamu w’ikipe y’u Rwanda Kwisanga Peter ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.







Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rurakina umukino wa 1/2 na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku i Saa munani n’igice ku masaha yo mu Rwanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|