Kiziguro SS yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo #Kwibuka32 itsinze ESC Nyamagabe (Amafoto)

Ikipe ya Kiziguro SS yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Handball ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyiciro cy’abagore itsindiye ESC Nyamagabe ku mukino wa nyuma ibitego 27-26.

Kiziguro SS yegukanye igikombe cy'irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kiziguro SS yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ni irushanwa ryatangiriye mu matsinda ku wa Gatanu w’iki Cyumweru maze mu cyiciro cy’abagore Kiziguro SS na ESC Nyamagabe aba arizo zigera ku mukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru asezereye Ndejje University na UR Rukara ku mukino wa nyuma.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ikipe ya ESC Nyamagabe iyoboye umukino n’ibitego 10-9 aho amakipe yombi yari yakaniranye kugeza iyi minota 30 irangiye habonetsemo ibitego 19 gusa.

Bitandukanye n’igice cya mbere, Kiziguro SS yitwaye neza mu gice cya kabiri maze ikibonamo ibitego 17 kuri 16 bya ESC Nyamagabe byanatumye ishyiramo ikinyuranyo cy’igitego kimwe yegukana igikombe itsinze ibitego 27-26.

Umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Ndejje University mu gihe umukinnyi mwiza w’irushanwa yabaye Iragena Joselyne ukinira ikipe Kiziguro SS.

Irushanwa nk’iri ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rya 2025 mu bagore ryari ryegukanywe n’ikipe ya Gorillas itsinze UPDF yo muri Uganda ku mukino wa nyuma ibitego 44-36.

Iragena Joselyne wabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa ari kumwe na Mbesutunguwe Samuel wabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa mu bagabo
Iragena Joselyne wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa ari kumwe na Mbesutunguwe Samuel wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa mu bagabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka