Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yageze muri Republika ya Kosovo mu mujyi wa Pristina, aho igiye guhagararira umugabane wa Afurika mu irushanwa IHFTrophy/Intercontinental phase.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda mu rukererea rwo ku wa Kabiri tariki 11/03 ku i Saa munani na 40 (02h40) n’indege ya Turkish Airlines, inyura Uganda (Entebbe) iminota mike, ikora urugendo rw’amasaha icyenda kugera ku kibuga cy’indege cya Istanbul muri Turukiya aho yamaze atandatu.
Yongeye gukomeza na Turkish Airlines yerekeza mu mujyi wa Pristina ku rugendo rwamaze isaha n’iminota 10, ihagera ku i Saa mbili n’igice z’ijoro ku isaha ya Kosovo, byari Saa tatu n’igice ku masaha yo mu Rwanda.

Iri rushanwa riteganyijwe kuba kuva uyu munsi tariki 12 kugera tariki 16/03/2025, u Rwanda rukazakina umukino wa mbere ku wa Kane tariki 13/03/2025 ruhura na Nicaragua, bukeye bwaho rugakina na Uzbekistan.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|