Handball: APR HC yegukanye irushanwa mpuzamahanga ryo #Kwibuka30 (Amafoto)
Ikipe ya APR Handball Club yegukanye Igikombe cy’irushwanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 (GMT2024) itsinze ikipe ya Police Handball Club yari ifite iki gikombe ibitego 24-22, naho mu bagore ikipe ya Three Stars HC nayo yo mu Rwanda yegukana Igikombe nyuma yo gusoza imikino yose ifite amanota 12.
Ni imikino yaberaga mu Rwanda ku kibuga cya Kimisagara, kuva kuwa gatanu tariki 31 Gicurasi isozwa ku cyumweru tariki 2 Kamena 2024 yitabirwa n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda ndetse na Uganda.
Ku cyumweru hakinwaga umwanya wa gatatu ndetse n’imikino ya nyuma ku makipe yabashije kwitwara neza mu matsinda yari aherereyemo.
Muri 1/2, ikipe ya Police Handball Club yasezereye ikipe ya Gicumbi ku bitego 38-24 , bihesha ikipe ya Police kugera ku mukino wa nyuma naho ikipe ya Gicumbi ijya mu makipe arwanira umwanya wa gatatu.
Undi mukino wahuje ikipe ya APR Handball Club yasezereye ikipe ya Prisons Handball Club, iyitsinze ibitego 29-26 bigoranye cyane, bituma APR HC igera ku mukino wa nyuma wa GMT30.
Ku mwanya wa gatatu, ikipe ya Gicumbi Handball club yahuye a Prisons Handball Club yo mu gihugu cya Uganda maze bigoranye, Gicumbi HC yegukana uyu mwanya ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri gusa (36-34).
Ikipe ya Three Stars y’abagore yegukanye irushanwa "International Genocide Memorial Tournament", nyuma yo gutsinda imikino yose igasoza ku mwanya wa mbere n’amanota 12.
Ku mukino wa nyuma ikipe ya APR Handball Club yari yakiriye ikipe Police HC, umwe mu mikino ukomeye kurusha indi mu mateka ya Handball mu Rwanda.
Ni umukino kandi urebwa n’abafana benshi cyane bitewe n’uko aya makipe yombi afite amateka akomeye muri irushanwa kuko ikipe ya APR Handball Club yatwaye igikombe cy’iri rushanwa bwa mbere naho Police HC niyo yari ifite iki gikombe cy’umwaka ushize 2023.
Ikindi cyakomezaga uyu mukino ni uko ikipe ya APR HC yari yaratsinzwe na Police HC muri shampiyona, ikaba itarifuzaga kongera gutakaza uyu mukino mugihe Police HC yo yifuzaga gushimagira itsinzi yayo kuri APR HC.
Mu gice cya mbere cy’umukino, amakipe yombi yatangiye yegeranye gusa ikipe ya APR HC ikomeza kujya imbere ya Police HC, gusa APR HC ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Muhumure Elysee wari mwiza kugarira ndetse n’umuzamu Arsene bagora ikipe ya Police kuko bagize ibitego 10 igifite 4 gusa.
Habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire, abarimo Yves Kayijambere ndetse na Mbesutunguwe ba Police HC bafashije kuyizanzamura basoza bafite ibitego 10 kuri 13 bya APR HC.
Mu gice cya Kabiri, ikipe ya APR HC yatangiranye amakosa menshi mu kibuga, byatumye abakinnyi ba Police HC babyungukiramo maze ituruka inyuma nayo itangira kuyobora umukino, abarimo Yves, Jean de Dieu bari mu bayifashije gutsinda bagtsinza ibitego byinshi harimo ikinyuranyo cy’ibitego 2 (20-18).
Abakinnyi ba APR HC bari bahanwe iminota ibiri bagarutse mu kibuga nabo baturuka inyuma basoza bari imbere y’ikipe ya Police HC, ndetse umikino urangira APR HC yegukanye Igikombe itsinze Police 24-22.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (Ferwahand), Twahirwa Alfred avugako irushanwa ry’uyu mwaka ryari rifite imbaraga nyinshi kubera urwego rwiza rw’imikinire rwagaragaye ndetse anashimira amakipe yo hanze y’u Rwanda yitabiriye ndetse anakomoza ku rwego rwiza ayo makipe amaze kugeraho.
Yagize ati "Tubonye Handball nziza, kuko urwego rw’imikinire rwazamutse, urwego rw’imitoreze ndetse n’imisifurire, hanyuma n’abakunzi bari buzuye ikindi nka federasiyo turashimira cyane amakipe yose yaturutse hanze y’u Rwanda akemera ubutumire kandi nayo agahangana ku rwego rwo hejuru."
Yakomeje avugako iri rushanwa ryari rigamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko binyuze mu rubyiruko cyane ko arirwo rwiganje mu bakina uyu mukino.
Yagize ati "Mu by’ukuri iyi mikino hatangirwagamo ubutumwa butandukanye bugamije gushishikariza urubyiruko kwirinda Gupfobya amateka ndetse no kuyagoreka, natwe turatekereza ko nibakurikiza inama bahawe bizateza u Rwanda imbere."
Abakinnyi barindwi beza b’irushanwa rya Handball #GMT2024
Mu Cyiciro cy’Abagore, hahembwe:
1. Adokorach Brenda ( Prisons)
2. Uwineza Frolence ( Three Stars)
3. Jane Uwase ( Three Stars)
4. Aber Priscillah ( Prisons)
5. Uwanyirigira Betty (Three Stars)
6. Noella (Three Stars )
7. Lamunu Scovia (Prisons)
Mu cyiciro cy’Abagabo, hahembwe:
1. Ayo Patrick ( Prisons)
2. Muhumure Elise (APR)
3. Anthony (APR)
4. Aboku Dablniel (Prisons)
5. Akayezu Andrew ’Kibonge’ (Police)
6. Musoni Albert (APR )
7. Kayijamahe Yves (Police)
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kuduha amakuru kuri handball.Mudukorere ubuvugizi muri BPR hari abakiriya batabaruwe,ese bazaheba?