
Ni umukino wari ukomeye cyane hagati y’aya makipe ahora ahanganye muri Handball, aho yagiye gukina APR HC isabwa guhagarara ku mwanya wa mbere yari yicayeho mu gihe Police HC yasabwaga gutsinda kugira ngo iwufate.Igice cya mbere cy’uyu mukino warimo ihangana rikomeye cyarangiye anganya ibitego 12-12, kiranzwe no kwinubira imisifurire ku ruhande rw’ikipe Police HC ndetse n’abakunzi bayo.


Nk’uko byari biri kugenda mu gice cya mbere, amakipe agendana mu bitego,niko byakomeje kugenda hagenda hajyamo ikinyuranyo kitarenze ibitego bibiri. Ikipe ya Police HC yagendaga ibona amahirwe yo gutsinda ibitego ariko bamwe mu bakinnyi ba yo barimo Rwamanywa bakirangaraho. Ibi byatumye APR HC yagendaga iyobora kenshi,igera mu minota ya nyuma ariko bimeze maze biyifasha gusoza umukino yegukanye itsinzi y’ibitego 27-25.
Biteganyijwe ko imikino ya kamarampaka izatangira tariki 15 Gicurasi 2025 aho izakinwa n’amakipe yasoje umwaka usanzwe ari mu myanya ine yambere ariyo APR HC, Police HC, Musanze HC na ADEG.
Uko indi mikino yakinwe kuri iki Cyumweru yagenze:
UR RUKARA 28-35 ADEGI
UB SPORTS 47-18 NYAKABANDA
NYAKABANDA 24-42 ADEGI
GORILLAS 26-45 UB SPORTS
POLICE 25-27 APR HC




Ohereza igitekerezo
|