Mu nyubako y’imikino izwi nka Arena Varazdin muri Croatia, hari hakomeje imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19 cyanitabiriwe n’u Rwanda.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje kwitwara neza itsinda cya Nouvelle Zélande ibitego 44 kuri 17, ari nawo wa nyuma u Rwanda rukiniye muri uyu mujyi.
Nyuma y’iyi mikino, ku munsi w’ejo ni umunsi w’ikiruhuko aho ibihugu bitandukanye bizagenda bihindura imijyi byakiniragamo bitewe n’aho irushanwa rigeze.
U Rwanda ruraza kwimukira mu mujyi wa Rijeka ruvuye Varazdin, aho bagomba guhatanira imyanya kuva ku wa 25 kugera ku wa 28.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|