#CANHandball2026: U Rwanda rutsinzwe na Algeria(Amafoto)

Kuri uyu wa Kane, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinzwe na Algeria ibitego 46-25 mu mukino wa kabiri w’Igikombe cya Afurika 2026 kiri kubera mu Rwanda.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa moya zuzuye muri BK Arena ugenda mu buryo bwari bwitezwe kuko Algeria iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe. Igice cya mbere cy’uyu mukino witabiriwe n’abantu benshi cyarangiye ifite ibitego 23-10.

Iki gihugu gifite ibikombe birindwi cyakomeje koroherwa n’umukino ari nako u Rwanda rugorwa mu gice cya kabiri cyarangiye rutsinzemo ibitego 15 mu gihe Algeria yatsinzemo ibitego 23, ikanasoza umukino itsinze 46 kuri 25, itsinda umukino wa mbere kuko yari yabanje gutsindwa na Nigeria mu gihe u Rwanda rwo rwatsinze Zambia ku munsi wa mbere.

Mu yindi mikino yabaye, Cameroon yatsinze Kenya ibitego 28-24, Cape Verde itsinda Maroc 33-28, Gabon itsinda Uganda 33-16, Congo Brazzaville itsinda Benin 26-22, Misiri itsinda Angola 41-28, Nigeria itsinda Zambia 38-18 mu gihe Tunisia yatsinze Guinnea 35 kuri 25.

Kuri uyu wa Gatanu, amakipe yose uko ari 16 yitabiriye azaruhuka imikino ikazakomeza mu mpera z’iki cyumweru, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru aho u Rwanda ruzakina na Nigeria mu mukino usoza itsinda rya mbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka