APR HC yerekeje muri Algeria mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Amafoto)
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u mu mukino wa Handball (APR HC), yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe , yerekeje mu gihugu cya Algeria ahazebera imikino izahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Cup Winners Cup).
Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 14 barimo: Uwayezu Arsène, Ntawuhungakaje Jean Bosco, Tuyishime Zacharie, Mugabo Samuel, Hagenima Fidèle, Niyonkuru Samuel, Muhumure Elysee, Muhawenayo Jean Paul, Iragena Emmanuel, Karenzi Yannick, Mbonyinshuti Camarade Girbert, Musini Albert, Maliyamungu Shumbusho na Abayisenga Roger.
Aba bakinnyi kandi biyongeraho ikipe y’abatoza ndetse n’uhagarariye iyi kipe muri uru rugendo barimo, umutoza mukuru Anaclet Bigirishya, umutoza wungirije Munyangondo JMV ndetse na Anaclet Gatete uhagarariye iyi kipe yose igiye (Head of delegation).
Mu itsinda rya gatatu APR HC iherereyemo, iri kumwe n’amakipe akomeye arimo Jeunesse Sportive de Kabyile(JSK) Handball yo muri Congo, ndetse na Handball Club El Bair yo muri Algeria.
Mu mwaka wa 2017 nibwo iyi kipe ya APR HC iheruka muri iyi mikino, kimwe mu biteye impungenge abafana bayo, gusa mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umutoza Anaclet avuga ko nta kibazo bafite ndetse kandi hari n’abakinnyi beza baherutse mu marushanwa akomeye kuruta iri berekejemo.
Yagize ati "Mu by’ukuri turi mu itsinda rikomeye kuko aya makipe yose asanzwe yitabira iri rushanwa, gusa iyacu yari yubatse yongereyemo abakinnyi beza, dore ko dufite abakinnyi 8 bavuye mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri ndetse n’abandi bavuye mu gikombe cy’Isi cy’abato cyabereye muri Croatia. Ibi rero ntabwo bishoboka kudukoma mu nkokora ahubwo ni amahirwe kuri twebwe".
Iyi mikino iratangira kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata, aho ikipe ya APR HC izacakirana na Handball Club El Bair saa 10:00, akaba ari imikino izabera mu nyubako ya Palais des Sports Hamou-Boutlélis iherereye i Oran muri Algeria.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|