Mu mpera z’iki cyumweru Shampiona y’umukino wa Handball mu Rwanda yakinwaga ku munsi wayo wa karindwi, ahakinwe imikino itatu gusa mu gihe uwagombaga guhuza ES Kigoma na Police Hc wasubitswe, kubera gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu karere ka Ruhango.

Mu mukino wabereye ku kibuga cya GS Adegi Gituza giherereye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gatsibo, umukino ikipe ya APR Hc yahabwaga amahirwe n’ubundi yaje kuwutsinda ku bitego 30-22, aho Muhawenayo Jean paul ari we watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’ikipe ya ADEGi, Niyokwizera Joel yatangaje ko yishimira uburyo ikipe atoza iri kuzamuka

"Sinavuga ko hari icyo twabuze, twakiniye ku kibuga kitari cyiza ku mpande zombi, hari mayeri bandushije nk’ikipe nkuru, natwe turi kugerageza ngo tuzamure urwego, tukaba tugifite gahunda yo kuba twaza mu makipe atatu ya mbere"
Bagirishya Anaclet utoza APR Hc, nawe yishimiye uko ikipe ye yitwaye, bitewe n’ikibuga bakiniyeho gitandukanye n’icyo basanzwe bitorezaho
Yagize ati "Ni ugushimira abakinnyi bagaragaje ubwitange kuko umukino wari ugoranye kubera ikibuga twakiniyeho, ADEGi ni ishuri rimeze neza kandi rifite abakinnyi bakiri bato ariko bafite imbaraga kandi banamenyereye iki kibuga"
Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino
























Uko imikino y’umunsi wa karindwi yagenze
1.MUNYOVE 37-24 NYAKABANDA
Uwatsinze ibitego byinshi: ARAKAZA ALEX 10 GOALS (MUNYOVE)
2.APR 30-22 ADEGI
Uwatsinze ibitego byinshi: MUHAWENAYO JPAUL 8 GOALS (APR).
3.INYEMERAMIHIGO 29-30 ST ALOYS
Uwatsinze ibitego byinshi:SIBOMANA EMMANUEL 8 GOALS (ST ALOYS)
Ohereza igitekerezo
|