Amateka twarayakoze-Police HC ivuye muri Champions League
Umutoza n’abakinnyi ba Police HC yegukanye umwanya wa munani muri Afurika mu mikino Champions League yaberaga muri Maroc bavuga ko bishimira uko bitwaye bagakora amateka yo kugera muri 1/4 nubwo batatwaye ibikombe.
Ibi babigarutseho ku wa 22 Ukwakira 2025, ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bavuye i muri Marocc habereye iyi mikino hagati y’itariki 10-21 Ukwakira 2025 aho umutoza wa Police HC, CIP(Rtd) Antoine Ntabanganyimana yavuzeko bishimira kuba barakoze amateka yo kugera muri 1/4 nubwo nta gikombe batwaye.
Ati"Ni irushanwa rikomeye cyane, riba ririmo amakipe akomeye muri Afurika. Twe nka Police HC twaryitwayemo neza, kuko amateka atarigeze akorwa muri iki gihugu twarayakoze, ni ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda igiyemo igatsinda umukino urenze umwe kuko twatsinze ibiri dukora n’amateka yo kugera muri 1/4, ibintu bitigeze bibaho. Rero ubwo tutashoboye gutwara igikombe ariko twavanyemo ubunararibonye bukomeye kuko amakipe twahuye yagiye aturusha ibitego bicye cyane."
Uyu mutoza yakomeje avuga ko kutarenga 1/4 byatewe no kutamenyera amarushanwa cyane ariko bigaragara ko mu gihe kuri imbere byashoboka.
Ati" Wabonaga ko byanashoboka ko twagera muri 1/2 cy’irushanwa ariko kubera kutamenyera amarushanwa cyane, ubwo twakinaga 1/4 ntabwo byadukundiye ngo dutsinde, birangira tugiye gukinira umwanya wa karindwi n’uwa munani, dutahana uwa munani muri Afurika. Ni ibintu rero twebwe nka Police HC tubona atari bibi nyuma y’imyaka tutitabira iri rushanwa ariko ikigaragara ni uko abasore bacu nitwongera kugira amahirwe yo gusubira yo dushobora kugera kure bashoboka."
Umukinnnyi Mbesutunguwe Samuel wegukanye ibihembo bibiri nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino yavuze ko bahuye n’abakinnyi bafite ubunararibonye ariko bagerageza kwitwara byumwihariko we ku giti ashobora no kugera ku rwego rwabo.
Ati" Irushanwa ntabwo ryari ryoroshye, twahuye n’abantu bakinnye imikino myinshi cyane bakomeye bafite imbaraga n’imyitozo myinshi cyane, ariko nanjye kuko hari imikino imwe ikomeye nakinnye, bagerageje kwitwara neza cyane. Nabonye mfite ikizere cyo kuba nabageraho nkoze cyane , nta kidasanzwe bandusha uretse akamenyero mu marushanwa n’ibikoreshoho bimwe na bimwe bandusha ariko nkoze cyane nabageraho kuko mba numva nakina mu ikipe yo hanze."
Muri iyi mikino, ikipe ya Police HC mu itsinda yari irimo yatsinze imikino irimo uwayihuje na Mekele yo muri Ethiopia byatsinze ibitego 39-18 ndetse na JSK yo muri DRC batsinze ibitego 27-25 mu gihe muri 1/4 batsinzwe na FAP bakajya guhatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani naho batsindiwe na JSK ibitego 29-27 bagatahana umwanya wa munani.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|