Ni umukino wabereye kuri Stade ya AT&T utangira Saa Moya z’umugoroba maze Norvège itangira ariyo itsinda igitego cya mbere gitsinzwe na Antonio Nusa ku munota wa 39 ahawe umupira na Martin Ødegaard igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Nubwo yari itsinzwe igitego ariko ikipe ya Côte d’Ivoire yari yatangiye umukino ikina neza. Iyi kipe ku munota wa 60 yasimbuje ishyiramo Amad Diallo wasimbuye Inao Oulai maze ku munota wa 74 ahita ayishyurira igitego ahawe umupira na Nicolas Pépé.
Amakipe yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi maze kibonwa mbere na Norvège yatsindiwe na rutahizamu Erling Haaland ku munota wa 86 nyuma yo kwakira umupira mwiza yahawe na Patrick Berg anyuze ku ruhande rw’ibumoso, nawe akawusunikira mu izamu bitamugoye.
Iminota 90 yarangiye Norvège iyoboye umukino n’ibitego 2-1 bongeraho itandatu nayo yarangiye gutyo nta gihindutse, iyi kipe yegukana intsinzi igera muri 1/8 aho izahurira na Brazil tariki 5 Nyakanga 2026, Saa Yine z’ijoro.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|