Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye Mukura VS

Kuri uyu wa Kabiri, myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye ikipe ya Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.

Ni amakuru Kigali Today yemerewe n’umwe mu bayobozi ba Mukura VS muri iki gitondo.

Ati" Yego, yasinye imyaka ibiri."

Uwumukiza Obed yari amaze imyaka ibiri akinira Muhazi United yagezemo mu mpeshyi ya 2022 avuye muri Nyanza FC.

Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye Mukura VS
Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye Mukura VS

Uyu mukinnyi aratangira imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri mu gihe Mukura VS imaze icyumweru itangiye kwitegura shampiyona ya 2024-2025.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka