Uwumukiza Obed, Iradukunda Elie Tatou na Joseph Sackey bifuzwa na Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports irifuza abakinnyi batatu ba Mukura VS barimo myugariro w’iburyo Uwumukiza Obed, Iradukunda Elie Tatou usatira anyuze ku mpande na Joseph Sackey ukina hagati yugarira.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko iyi kipe yakomanze muri Mukura VS, kandi ikahakomanga idashaka umukinnyi umwe ahubwo yageze yo yifuzayo abakinnyi batatu. Ku ikubitiro, iyi kipe irifuza myugariro Uwumukiza Obed ngo aze gusimbura Serumogo Ally ndetse kuri uyu musore uvuka i Nyanza ngo ibiganiro bigeze ku kigero cya 90% kuba yakwambara ubururu n’umweru vuba kuko hategerejwe ko iyi kipe ikora ibyo yabwiwe na Mukura VS gusa kuko yo yiteguye kumurekura mu gihe yari asigaje amezi atandatu ku masezerano.

Abandi bakinnyi Rayon Sports yagiye i Huye ibaza ibyabo, ni Iradukunda Elie Tatou ukina ku ruhande asatira gusa we bishobora kugorana ko yakwerekeza muri iyi kipe dore ko agifite amasezerano y’umwaka n’igice nyuma yo gusinya imyaka ibiri mu mpeshyi ya 2025, ibyatuma igiciro cye kijya hejuru bikagora iyi kipe hakurikijwe uko isanzwe igura. Uretse igiciro ariko, kugura uyu musore muri Mutarama 2026 bisa nk’ibyagize amahirwe macye nyuma y’uko Rayon Sports itijwe na Police FC Mugisha Didier nawe ukina aciye ku mpande.

Rayon Sports kandi, yanabajije icyo bisaba kugira ibone Umunya-Ghana Joseph Sackey ukina hagati mu kibuga yugarira yanifuje mu mpeshyi ya 2025 adafite ikipe ariko ikanga kumusinyisha kugeza asinyishijwe na Mukura VS imyaka ibiri. Kimwe na Iradukunda Elie Tatou, nubwo Rayon Sports yabajije ibye ariko uyu musore nubwo bishoboka, biragoye ukurikije amasezerano y’umwaka n’igice asigaranye gusa ngo ibyamwifuzwaho bitanzwe nawe ntabwo yakumirwa kuba yajya gukomereza akazi mu Nzove.

Uretse kuba ikibazo cyaba amafaranga yo kugura amasezerano basigaranye muri MukuraVS, ariko Iradukunda Elie Tatou na Joseph Sackey Rayon Sports ntabwo yari yakurayo amaso burundu kuko ngo ibiganiro bikirimo kandi biri no ku rwego rwiza.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

AHO NI SAWA KABS

HOSEA NZAYISHIMA yanditse ku itariki ya: 27-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka