Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali yavuze ku gukorana na Rayon Sports

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi yavuze ku makuru amaze iminsi avugwa y’imikoranire n’ikipe ya Rayon Sports aho ateruye ngo abihakane ngo cyangwa abyemeze.

Ibi yabigarutseho ubwo iyi banki yasinyanaga amasezerano na Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda byatumye yitwa BK Pro League, aho abajijwe ku makuru yo gukorana na Rayon Sports yavuze ko uyu ari umunsi wa Rwanda Premier League n’ibindi bazabivuga igihe cyayo cyageze.

Ati"Uyu munsi turavuga BK Pro League ntabwo dushaka kuvanga amadosiye. Ibya Rayon Sports cyangwa n’andi makipe tuzavuga amakuru igihe cyageze kuko uyu munsi dushaka ko abanyamakuru bavuga BK Pro League gusa akaba ariyo abakunzi b’imikino bamenya."

Hamaze iminsi mu bakunzi ba ruhago havugwa, gutandukana mwa Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru isanzwe ifite bijyana no kuvugwa kwa Banki ya Kigali muri iyi kipe.

Amasezerano Banki ya Kigali yasinyanye na Rwanda Premier League afite agaciro ka miliyari 3 na miliyoni 250 Frw mu myaka itanu n’igice y’imikino iri mbere uhera mu gice cya kabiri cy’uwa 2025-2026.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka