Umutoza wa Mukura VS anyuzwe no kugera muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

Umutoza wa Mukura Victory Sports et Loisirs FC, Afahmia Lotfi yatangaje ko kuba iyi kipe yarageze mu makipe ane ya nyuma ahataniye Igikombe cy’Amahoro cya 2025, ari intambwe ihagije, ndetse ko itanakinnye umukino wa nyuma ngo ibe yatwara igikombe nta kibazo cyaba kibirimo.

Ni amagambo yatangaje nyuma yo kunganya na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino ubanza wa ½ w’iri rushanwa wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa 22 Mata 2025, aho uyu Munya-Tunisia uri mu mwaka we wa gatatu muri iyi kipe yavuze ko nubwo atari umusaruro wifuzwaga ku ikipe yakiniraga iwayo, ariko mbere na mbere bishimira kuba bari mu makipe ane yageze muri 1/2.

Ati “Kuri twe sinakubeshya kuba turi muri ½, ni intambwe nziza, ntabwo ari bibi, iruhande rw’amakipe makuru mu Rwanda, APR FC, Police FC, na Rayon Sports ,n’iyo tutagera ku mukino wa nyuma, ni byiza tuzakinira umwanya wa gatatu.”

Lotfi kandi yashimangiye ko biteguye kuzajya i Kigali mu mukino wo kwishyura bashaka intsinzi imbere ya Rayon Sports, uyu mutoza avuga ko yubaha.

Ati “Tubaye nta cyizere twifitiye, ntabwo twaza i Kigali. Uyu ni umukino wa mbere, nkuko nahandi bigenda, na we ujya iwabo. Tugomba kubyaza umusaruro amahirwe yacu. Tuzi ko Rayon Sports ari ikipe nziza, gusa twe tugomba kuza gukina amahirwe yacu.”

Uyu mugabo bivugwa ko yifuzwa na Rayon Sports kandi akaba yayitoza kuva mu mwaka w’imikino 2025-2026, yakomeje avuga ko mu mukino wo kwishyura hazatsinda umwiza kurusha undi.

Ati “Ndongera kubahamiriza ko umukino w’i Kigali ukinika, tuzagerageza kurema uburyo, ntituzacika intege kandi dufite igihe cyo kubitegura. Uzaba ari umukino mwiza rwose, hamwe na Rayon Sports, hazatsinde ubikwiriye niba ari twe, cyangwa ari Rayon Sports.”

Afahmia Lotfi kuri ubu uri ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona n’amanota 35, ibyo avuga bitandukanye n’ibyemeranyijweho mu gikorwa cyiswe umugoroba w’imihigo tariki 12 Kanama 2024, ubwo umwaka w’imikino wari ugiye gutangira, aho icyo gihe Mukura VS&L yahigiye kwegukana Igikombe cya Shampiyona [Kuri ubu amahirwe yayoyotse kuko irushwa amanota 15 n’iya mbere mu gihe hasigaye imikino itandatu] cyangwa bakegukana icy’Amahoro.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mugerageze muzashake ukuntu mwajya mutugezaho umupira champion y’URwanda ndetse na Premier league...murakoze

Callixte yanditse ku itariki ya: 23-04-2025  →  Musubize

Lotfi ni umutoza mwiza cyane, ntibyantungura akuyemo Rayon Sports akagera ku mukino wa nyuma.

Nta gitutu na gike afite

Rizinde David yanditse ku itariki ya: 23-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka