
Kuri uyu wa Gatanu umutoza Carlos Alos Ferrera yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, aho yanatangarijemo urutonde rw’abakinnyi bazifashishwa mu mikino ibiri yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, aho u Rwanda ruzakina na Mozambique ndetse na Senegal mu kwezi gutaha.
Ni urutonde benshi bari biteze ko hasobora kugaragara amasura mashya y’abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, gusa si ko byagenze n’ubundi hahamagawe abakinnyi basanzwe bamenyerewe mu ikipe y’igihugu.
Mu batoza bandi batangajwe bazakorana na Carlos ALos Ferrer, harimo Yves Rwasamanzi usanzwe utoza ikipe ya Marine FC, Mugabo Alexis nk’umutoza w’abanyezamu, Mwambari Serge uzaba ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi n’abandi bafite inshingano.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
uwomutozanakore ibyoyasabwe natabikora atahe kwanyina
NIBYO yakoze ariko harabakinnyi atahamagaye nka NZARORA Marcel na NGWABIJE BRAYAN
Tubaje kubasuhuza.
Twebwe nkabanyarwanda Icyo ndushaka nibyishimo mubanyarwanda umutoza atwereke icyo ashoboye nitubura ibyishimo atahe kuko amafaranga ahebwa nimisoro yabanyarwanda ahembwa kuko icyipe yigihugi yaratubabaje bihagije.
Murakoze cyane
Aboba kinyi nibyope
Arko dukeneye new cam
Bashoboye bakina no hanze yigihugu hamwe nabimbere mugihugu namara gamutima nibwo tuzaba twu atse ikipe
Abakinnyi bakina hanze bashya bimeze bite ko batabahamagaye?