Umutoza ufite ubumuga yijeje abanya-Tanzaniya ko azamura ruhago yabo
Ngonyani Priver ukomoka mu Majyepfo ya Tanzania, mu Karere ka Songea, ni umutoza wigisha umupira w’amaguru n’ubwo afite ubumuga bwo kutabona, ibintu ubundi bifatwa nk’ibidasanzwe, ariko we afite inzozi zo kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru aho muri Tanzania.

Yagize ati, “ Abantu benshi ntibemera ko mfite ubushobozi bwo gutoza umupira w’amaguru kubera ko ntashobora kubona. Ibyo hari ubwo bimbabaza bikanamvuna mu mutima, ariko kandi nk’umwarimu w’umupira w’amaguru, ibyo bituma ndushaho kwigirira icyizere”.
Priver Ngonyani ubu utoza ikipe y’umupira w’amaguru ya Mfaranyaki City, aho mu gace atuyemo nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC cyasuye uwo mutoza ukora ibintu bidasanzwe bifatwa nk’ibitangaza.
Iyo kipe atoza yiganjemo abana b’abahungu bageze mu kigero cy’ingimbi, iyo bari mu myitozo baba baba batera amashoti basakuza ariko bakurikira amabwiriza y’umutoza wabo Priver. Nubwo atabona ariko aba ahagaze ku ruhande ku kibuga, akabatoza akoresheje ubushobozi bwe bwo kumva no gutekereza cyane, ku buryo amenya ikarita yose y’ikibuga mu mutwe, ku buryo amenya aho umupira ugeze, uwufite, uko akina niba akina neza cyangwa se niba yishe amabwiriza agakina nabi, byose uwo mutoza arabimenya.
Iyo ari mu kazi ke ko gutoza urwo rubyiruko, ngo aba ateze amatwi cyane yitonze, bigaragara ko ariko akurikirana aho umupira ujya hose mu kibuga nubwo ataba awurebesha amaso. Yemeza ko aba azi neza umukinnyi utuzuza neza inshingano ze.
Yagize ati, "Simbona, ariko amatwi yanjye n’ibitekerezo byanjye bifite imbaraga nyinshi cyane, izo rero ni zo zimfasha mu kazi kanjye. Ibyo bimfasha kumenya ngo umukinnyi kanaka arakina neza, cyangwa se nkamenya nti uyu wundi we arimo arakina nabi”.
Dore icyamusunikiye mu mwuga wo gutoza umupira w’amaguru
Umutoza Ngonyani yagize ati, "Nyuma yo kubona urubyiruko rwinshi rwirirwa rwicaye mu muhanda, ubundi rwishora mu ngeso zitari nziza, nko kunywa itabi n’inzoga, nahise ntekereza kugira ikintu nakora cyafasha benshi muri urwo rubyiruko kuva muri ibyo bintu bitari byiza”.
Ngonyani Priver, w’imyaka 27, afite ubumuga bwo kutabona kandi yarabuvukanye, ariko mu gihe abenshi bakunda umupira bawurebesha amaso, we amenya buri kintu kibera mu kubuga cy’umupira akoresheje amatwi ye.
Avuga ko akunda kumva ibiganiro by’ubusesenguzi bw’imikino y’umupira w’amaguru kuri radio, akahigira byinshi mu bijyanye n’uwo mukino.
Nyuma yo gutangaza ko yatangiye gutoza iyo kipe y’umupira w’amaguru, ngo abantu benshi baramusekaga bagira bati, “ umutoza w’umupira w’amaguru utabona se ni mutoza nyabaki?”
Gusa, Ngonyani avuga ko izo ngorane zo gusekwa n’abantu, bamwe bamufata nk’udashoboye, zitigeze ziba impamvu zo gutuma areka kugera ku ntego ye.
Ngonyani uretse kuba umwarimu wigisha ibijyanye n’umupira w’amaguru ngo ni n’umunyamakuru wabyize, ariko nta na rimwe arahabwa akazi n’igitangazamakuru icyo ari cyo cyose.
Yagize ati, “ Narize, mfite n’impamyabumenyi mu itangazamakuru, ariko nubwo hanyuzemo imyaka nyibonye, sindegera mpabwa akazi ahantu na hamwe. Twebwe abafite ubumuga, abantu ntibatugirira icyizere, batubona nk’abadashoboye. Njye ku giti cyanjye mpura n’ingorana nyinshi mu buzima kubera ubumuga bwo kutabona”.
Kugeza ubu, Ngonyani atoza abakinnyi 46 b’umupira w’amaguru bari mu byiciro bitandukanye, harimo abafite imyaka 24 kuzamura, abafite munsi y’imyaka 20, munsi y’imyaka 17 ndetse n’abafite munsi y’imyaka 14.
Benedict Mindi, ufatanya na Ngonyani nk’umutoza umwungirije muri iyo kipe ya Mfaranyaki City FC yemeza ko koko ashoboye, kandi hari intego nyisnhi bagiye bageraho kubera ubuhanga bwe mu ikipe.
Yagize ati, " twageze kuri byinshi myaka ibiri ishize ndi umutoza umwungiriza, iteka aba yiteguye gufata ibyemezo nk’umutoza mukuru, hari ubwo yanga ko dusimbuza abakinnyi mu mikono iyo abona ko bitari ngombwa…”.
Ngonyani avuga ko umupira w’amaguru wamubereye urubuga rwo kugeragaza ko ubushobozi bw’umuntu budashingira gusa ku maso, ahubwo bupimirwa no ku bwenge bw’umutima afite.
Yagize ati, " Abakinnyi banjye, bangirira icyizere, iyo bambonye ntabwo baba babonye umuntu utabona, ahubwo baba babonye umutoza wabo kandi ndi umutoza nk’abandi”.
Titus Ngonyani umubyeyi wa Priver Ngonyani avuga ko bumva batewe ishema n’impano idasanzwe y’umwana wabo.
Yagize ati, “ Abantu baramutangarira Priver iyo barebye uko amaze n’ibyo akora. Ubu yamaze kumenyekana cyane kubera impano ye idasanzwe, kandi ibyo bidutera ishema”.
Inzozi za Ngonyani Priver ngo ni ukuzaba umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Tanzania, mu gihe kiri imbere kugira azamure urwego rw’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.
Yagize ati," Ndamutse mpawe umwanya, nkanashyigikirwa mwazabona nkora ibintu bikomeye cyane, ni zahabu abantu benshi cyane batabona ubu, ariko hari umunsi bazabona akamaro kanjye mu gihe kiri imbere”.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|