Umusifuzi wakubise umugeri mu bugabo umukinnyi wa Mukura VS yahagaritswe umwaka

Umusifuzi wo ku ruhande Nsengiyumva Jean Paul wakubise umugeri mu bugabo myugariro wa Mukura VS, Mbonyamahoro Serieux yahagaritswe umwaka wose adasifura, Nshimiyimana Remy Victor wo hagati ahagarikwa imikino itanu.

Ni imyanzuro yafashwe na Komisiyo Ishinzwe Imisifurire yateranye ku wa 4 Gicurasi 2026, isuzuma imigendekere y’imikino yo ku munsi wa 29 wa BK Pro-League, by’umwihariko umukino wabereye i Huye Mukura VS yatsinzwemo na Rutsiro FC 2-1 ku wa 3 Gicurasi 2026 mu buryo itemera byanatumye ihita itanga ikirego ku wa Mbere tariki 5 Gicurasi 2026.

Iyi komisiyo yavuze ko igendeye ku itegeko rigenga imyitwarire y’abasifuzi mu Rwanda, raporo ya komiseri n’amashusho y’umukino, umusifuzi wari uwa kabiri wo ku ruhande Nsengiyumva Jean Paul yagaragaje imyitwarire idahwitse idahuye n’inshingano, ahanishwa guhagarikwa amezi 12 adasifura.

Kuri iki gihano kandi hiyongeraho imikino itanu nayo yahagaritswe kubera gutanga penaliti itariyo yavuyemo igitego cya kabiri cya Rustsiro FC ku munota wa 80 aho iri kosa Nsengiyumva Jean Paul yakoze ryiswe ’icyemezo cya tekinike kitari cyo cyagize ingaruka ku uko umukino warangiye’.

Komisiyo yanavuze ko yagaye imiyoborere y’umukino ya Nshimiyimana Remy Victor wari umusifuzi wo hagati maze nawe ahanishwa guhagarikwa imikino itanu adasifura , ibi bivuze umwaka w’imikino 2025-2026 by’umwihariko Shampiyona ibura imikino itanu ngo irangire ku makipe amwe na mwe yamaze gukina imikino 29, izarangira atongeye kugaragara asifura.

Uretse ibi kandi, FERWAFA yabwiye Mukura VS ko nubwo yakubiswe umugeri ariko myugariro Mbonyamahoro Serieux nawe yitwaye nabi bityo ko ikarita y’umutuku yahawe itakurwaho ndetse n’iyahawe umutoza Nshimiyimana Canisius bivuze kuri uyu wa Gatatu batagaragara ku mukino w’umunsi wa 30 wa BK Pro League iyi kipe yakiramo Police FC, Saa Cyenda z’igicamunsi kuri Stade Kamena.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka