Umurenge Kagame Cup: Ikipe ya Gishari yari ihagarariye Akarere ka Rwamagana yahagaritswe

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, yahagaritswe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, kubera gukinisha abakinnyi bakinnye muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma ya 2019/2020, binyuranyije n’ibikubiye mu mabwiriza agenga amarushanwa.

Ikipe y'Umurenge wa Gishari yahagaritswe mu mikino y'Umurenge Kagame Cup kubera gukinisha abakinnyi batemewe
Ikipe y’Umurenge wa Gishari yahagaritswe mu mikino y’Umurenge Kagame Cup kubera gukinisha abakinnyi batemewe

Ibaruwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yandikiye Akarere ka Rwamagana ku wa 16 Gashyantare 2024, ivuga ko uku guhagarikwa kwashingiye ku ibaruwa yo ku wa 08 Gashyantare 2024, bandikiwe n’Akarere ka Ngoma kajurira ku mukino wahuje ikipe y’Umurenge wa Jarama n’uwa Gishari wabaye tariki ya 07 Gashyantare 2024, ukarangira Gishari itsinze Jarama ibitego 4 ku busa.

Nyuma yo gusesengura icyo kibazo ngo basanze Umurenge wa Gishari warakinishije abakinnyi babiri batemewe, aribo Dufitumukiza Isaac Cyiza, wakinnye mu cyiciro cya 3 ari muri Gahini Sport Academy, na Harerimana Jacques wakinnye mu cyiciro cya 2 muri Ivoire Olympic, kandi bombi bakaba barakinnye muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’umwaka wa 2019/2020.

Kubera gushaka intsinzi iyi mikino ikunze kubamo guhangana
Kubera gushaka intsinzi iyi mikino ikunze kubamo guhangana

N’ubwo Umurenge wa Gishari warezwe, na wo wari watanze ikirego nk’iki tariki ya 09 Gashyantare 2024, uvuga ko ikipe y’Umurenge wa Jarama yo mu Karere ka Ngoma, na yo yakinishije umukinnyi witwa Tuyizere Eric ufite nimero y’irangamuntu 119980041918080 na license ya FIFA, ID 005040M02.

Nyuma yo gusesengura iki kirego, ngo byaje kugaragara ko Tuyizere Eric ufite FIFA ID 005040M02, yavutse mu 2002 akaba afite nimero y’Indangamuntu 1200280061853086, mu gihe Tuyizere Eric wakiniye Umurenge wa Jarama yavutse mu 1999, akaba afite nimero y’indangamuntu 119980041918080, bivuze ko ari abantu babiri bahuje amazina yombi ariko batandukanye.

Ibi byatumye ikirego cy’Akarere ka Rwamagana giteshwa agaciro, hafatwa umwanzuro ko ikipe y’Umurenge wa Gishari ihagarikwa mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2023-2024, na ho iy’Umurenge wa Jarama ikaba ari yo ikomeza mu mikino ya 1/2.

Kuri Sitade y'Akarere ka Ngoma abaturage bari benshi bashyigikiye amakipe yabo
Kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma abaturage bari benshi bashyigikiye amakipe yabo

Abayobozi b’Uturere bakaba basabwe gusuzuma neza amakipe yabo, kwirinda gukora ibinyuranyije n’amabwiriza, no gufatira ibihano abayobozi bagaragayeho amakosa nk’uko biteganywa mu mabwiriza.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nitwa niyitanga ntuye mu karere karwamagan mu murenge wa munyiginya harebwe neza basesengure gishari yikomereze yaratsinze ibitego 4 nibyinshi ikiye ibayarushije indi rwose

NIYITANGA EMMY yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka