Uyu mukino w’ikirarane kitakiniwe igihe ku ngengabihe isanzwe, wari uteganyijwe saa moya z’ijoro kuri stade Mpuzamahanga ya Huye ariko hakaba hari hamaze iminsi ibiganiro hagati ya Rwanda Premier League na Mukura VS, byo kureba uko wakwigizwa imbere mu rwego rwo korohereza abazakora ingendo zituruka ahantu hatandukanye.
Mu masaha yatekerejweho harimo saa kumi z’igicamunsi, ariko kuri uyu wa Kabiri nibwo hafashwe umwanzuro w’uko uyu mukino uzakinwa ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, nk’uko Kigali Today yabihamirijwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS.
Kuva ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025, amatike yatangiye kugurishwa aho ari mu byiciro bibiri, harimo kugura mbere y’umukino ndetse no ku munsi w’umukino nyirizina.
Ku bagura mbere y’umukino itike ya macye ni 2000Frw, 3000Frw, 10000Frw ndetse na 20000Frw, mu gihe ku munsi w’umukino itike ya macye izaba ari ibihumbi 3000Frw, 5000Frw, 15000Frw na 25000Frw bitewe n’aho umuntu ashaka kwicara.
Mukura VS mu mikino 14 ya shampiyona imaze gukina ifitemo amanota 18, ayishyira ku mwanya wa munani mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|