Umukino wa Mukura VS na Rayon Sports uzasubirwamo

Umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wa Mukura VS na Rayon Sports wahagaze kubera izima ry’amatara kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye byemejwe ko uzasubirwamo tariki 22 Mata 2025,aho wari wabereye ukanakomereza ku munota wari ugezeho.

Ishingiye kuri ibyo,Komisiyo yasanze kuzima kw’amatara kwabaye ari impamvu yihariye kandi itunguranye aho yasanze nta burangara Mukura VS yari yakiriye umukino yagize cyangwa ngo ibe hari icyo itakoze yagombaga gukora kugira ngo ibyabaye bitaba,bityo hafatwa umwanzuro w’uko umukino uzasubirwamo tariki 22 Mata 2024, saa cyenda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ugakomereza ku munota wari ugezeho.

Imyanzuro ya Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa yemeze ko umukino uzasubirwamo
Imyanzuro ya Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa yemeze ko umukino uzasubirwamo

Rayon Sports izakina?

Ku ruhande rwa Rayon Sports,ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko butishimiye icyemezo cyafashwe kandi biteguye kwandikira FERWAFA bajurira kuko amategeko abereyeho kubahirizwa.

Rayon Sports ivuga ko yiteguye kujuririra umwanzuro kuko itawishimiye
Rayon Sports ivuga ko yiteguye kujuririra umwanzuro kuko itawishimiye

Ni iki cyabaye i Huye ,umukino ugahagarara?

Uyu mukino wari uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba,wakerewe gutangira kuko hari hategerejwe ko amatara yaka dore ko Komiseri Hakizimana Louis yasabye ko bayacana saa kumi n’iminota 55 kuko yari yanze ko umukino utangira adacanye.Saa kumi n’imwe n’iminota 27 nibwo umukino watangiye ariko kuva ku munota wa cumi urumuri rutangira kugabanuka gacye gacye, kugeza ubwo ku munota wa 17 umukino uhagarara kubera urumuri rucye.

Umukino wahagaze iminota umunani,urumuri rumaze kwiyongera urasubukurwa ariko bitamaze igihe kuko nyuma y’iminota ibiri amatara noneho yahise azima burundu,amakipe agahita asubira mu rwambariro,nyuma y’iminota micye hagahita hanafatwa icyemezo ko umukino usubikwa.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose iyobatera maga mukura barikuba bayirenganijepe nibyo ugomba gusubirwamo?

Nshimyimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka