Ikibazo cya Moteri yo kuri Kigali Pelé Stadium cyakemutse nyuma y’uko Perezida Kagame akivuzeho

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ikibazo cya moteri icanira Kigali Pelé Stadium cyamaze kubonerwa umuti

Ku munsi w’ejo imwe mu nkuru ziriwe zivugwa zari ziganjemo inkuru y’uko kuri Kigali Pele Stadium nta mikino ya nijoro izongera kuhabera mu minsi ya vuba, usibye igihe amakipe ku giti cyayo yaba yishakiye moteri yunganira isanzwe ikoreshwa kuri icyo kibuga.

Umujyi wa Kigali wavuze ko ikibazo cy'amatara kuri Kigali Pele Stadium cyakemutse
Umujyi wa Kigali wavuze ko ikibazo cy’amatara kuri Kigali Pele Stadium cyakemutse

Mu mugoroba wo ku munsi w’ejo, Perezida wa Republika y’u Rwanda abinyujije ku rukuta rwe rwa X (Twitter), yasubije umujyi wa Kigali wari wasobanuye ku kibazo cy’iyo moteri maze avuga ko ibyo bintu bitakabaye byarabayeho. Ati, "Ibi ntibyari bikwiye kuba byarabayeho mbere".

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Emma Claudine Ntirenganya akaba ari umuvugizi w’umujyi wa Kigali, yavuze ko iki kibazo bamaze kugishakira igisubizo, aho bashatse indi moteri izajya ikoreshwa mu gihe iyatumijwe izaba itaraboneka.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka