Umujyi wa Kigali watandukanye na Kiyovu Sports na Gasogi United zanze kwihuza

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko butazongera amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United nyuma yo kwanga kwihuza na AS Kigali ngo zikore ikipe imwe.

Ibi Umujyi wa Kigali wabinyujije mu ibaruwa wandikiye aya makipe yombi, aho byumwihariko mu yo wandikiye Kiyovu Sports Kigali Today ifite kopi ifite impamvu igira iti " Kubashimira imikoranire myiza no kubamenyesha ko amasezerano y’ubufatanye atazongerwa."

Iyi baruwa yasinyweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, yavuze ko ubwo amasezerano azaba arangiye tariki 30 Kamena 2026 atazongerwa kuko banze kwihuza ngo bakore ikipe imwe nkuko bari babisabwe.

Ati" Nshingiye ku masezerano y’ubufatanye (MoU) mufitanye n’Umujyi wa Kigali yatangiye ku wa 01/07/2025 akazarangira ku wa 30/06/2026; nshingiye kandi ku biganiro twagiranye n’ibaruwa N° 5905/07.01.20/26 yo ku wa 12/03/2026 Umujyi wa Kigali wabandikiye ubagezaho icyifuzo cyo guhuriza hamwe inkunga yahabwaga Kiyovu Sport Football Club n’ayandi makipe Umujyi wa Kigali utera inkunga mu ikipe imwe y’Umujyi wa Kigali n’igisubizo mwatanze mu ibaruwa Ref.01/03/2026 yo ku wa 25/03/2026 muhakana icyo cyifuzo."

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yakomeje agira ati "Mbandikiye mbamenyesha ko inkunga y’amafaranga mwahabwaga n’Umujyi wa Kigali izahagarara igihe amasezerano y’ubufatanye mufitanye n’Umujyi wa Kigali azaba arangiye ku wa 30/06/2026. Ndabashimira ubufatanye n’umusaruro byatanze mu gihe cyose cy’imikoranire no gukorera hamwe mu guteza imbere siporo n’impano mu Mujyi wa Kigali."

Ku rundi ruhande, iri hagarikwa ry’imikoranire ryanabaye kuri Gasogi United aho mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyamabaga, Perezida wayo, Kakoza Nkuriza Charles, yashimiye Umujyi wa Kigali ku mikoranire myiza yaranze impande zombi.

Umujyi wa Kigali wahaga Kiyovu Sports miliyoni 150 Frw buri mwaka, ndetse na Gasogi United ihabwa miliyoni 100 Frw, uzasigarana ikipe ya AS Kigali.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka