
Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 27 Mata 2021 kuri Sotade yitiriwe Alfred De Stefano mu mujyi wa Madrid muri Esipanye. Ni umukino ikipe ya Real Madrid ifite ibikombe by’iri rushanwa 13 yagiye gukina ibura Kapiteni wayo Sergio Ramos wavunitse, mu gihe Chelsea ifite igikombe kimwe yaburaga umukinnyi wo hagati Mateo Kovacic.
Chelsea yatangiye umukino yotsa igitutu Real Madrid, abafana bawukurikiraga ku mateleviziyo babona ibyo batatekerezaga dore ko abenshi bavugaga ko umutoza wa Real Madrid Zinedine Zidane ari umwe mu bamenyereye iri rushanwa.
Ku munota wa 14 Chelsea yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Christian Pulsic ku mupira yari ahawe na Antonio Rudiger maze acenga ba myugariro ba Madrid ndetse n’umuzamu atera ishoti rikomeye, umupira winjira mu izamu.

Real Madrid nyuma yo gutsindwa igitego yakangutse maze kuri koruneri yahawe neza Luka Modric atera Umupira, Edel Miltao akozaho umutwe, umupira usanga Karim Benzema ahagaze neza ahita atsinda igitego, igice cya mbere kirangira amakipe anganya igitego kimwe ku kindi.
Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi zikora impinduka ari na ko gusatirana bigenda biba ku mpande zombi ariko igice cya Kabiri kirangira gityo amakipe yombi agabana amanota atatu.

Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021 kuri Sitade ya Chelsea Stamford Bridge.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021 saa tatu n’igice z’umugoroba hateganyijwe umukino uhuza Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Manchester City yo mu Bwongereza. Umukino urabera kuri Stade Parc des Princes i Paris mu Bufaransa.
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
cheris izatsinda kubibi nibyiza nibura ibitego 2_1 ari nako izanahita inakomeza murakoze turabakunda kumakuru muduha muri indashyikirwa
Chersea izahura Man City kuri Final. gusa mbona Chersea ariyo izagitwara.
Real Madrid igomba kugitwara kuko ni ibintu byayo kbx.