
Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 mu mujyi wa Porto kuri Estadio de Dragao. Ni umukino Chelsea yagiye gukina idahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe bijyanye n’uburyo ikipe ya Manchester City yari imaze iminsi yitwara.
Mu gice cya mbere amakipe yombi yatangiye akinira hagati ariko Chelsea FC itangira gufungura ishaka uburyo bwo kwinjira mu izamu.
Timo Werner yabonye uburyo nka bubiri ariko ntiyabubyaza umusaruro. Myugariro wa Chelsea Thiago Silva yagize ikibazo cy’imvune maze biba ngombwa ko asimburwa na Andre Christensen. Ku munota wa 42 Mason Mount yahereje umupira Kai Havertz maze acenga neza Umunyezamu wa Manchester City maze atsinda igitego ari na cyo cyasoje igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri myugariro wa Chelsea FC Antonio Rudiger, yagoganye na Kevin Debryune wa Manchester City byatumye amara igihe kinini aryamye hasi. Yahise asohorwa maze hinjira Gabriel Jesus na we utagize ibyo akora bidasanzwe iminota 90 yuzuye, maze hongerwaho iminota 7.
Chelsea FC yayikinnye neza bituma umukino urangira itsinze igitego kimwe ku busa bwa Manchester City, yegukana igikombe cya kabiri nyuma y’icyo yatwaye muri 2012 itsinze Bayern Munich kuri Penaliti. Umukinnyi Ngolo Kante wa Chelsea FC ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino.
Umutoza wa Chelsea, FC Thomas Tuchel, yahise aca agahigo ko gutsinda abatoza bakomeye i Burayi aho uyu mwaka atsinze Pep Guardiola inshuro eshatu , Zidane, Diego Simeone wa Atletico na Ancelotti wa Everton.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|