UEFA Champions League: Chelsea FC izacakirana na Manchester City ku mukino wa nyuma
Amakipe abiri yo mu Bwongereza Chelsea na Manchester City azahura ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions), Chelsea ibigezeho nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego bibiri ku busa mu mukino wa 1/2 wo kwishyura.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 05 Gicurasi 2021 kuri Stamford Bridge mu gihugu cy’u Bwongereza. Ikipe ya Chelsea FC yakiriye Real Madrid iyitsinda ibitego bibiri ku busa.
Chelsea FC yatangiye neza umukino aho yagerageje uburyo bubiri bwashobora kuvamo ibitego ariko umunyezamu wa Real Madrid ahagarara neza. Ku munota wa 28 rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Budage, Timo Werner yafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Kai Havertz.
Real Madrid yashatse uburyo yabona igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba Chelsea FC barimo Thiago Silva na Antonio Rudiger bahagarara neza, byatumye igice cya mbere gisozwa Chelsea FC iyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa Real Madrid.

Igice cya kabiri Real Madrid yagaragaje imbaraga nke bitandukanye n’umukino isanzwe ikina, bityo Chelsea ikomeza kuyotsa igitutu, maze ku munota wa 85 Mason Mount atsinda igitego cya kabiri cyahaye umutekano ndetse gishimangira intsinzi ku ruhande rwa Chelsea FC ari na ko umukino warangiye.
Chelsea FC yaherukaga ku mukino wa nyuma mu mwaka wa 2012 ubwo yatwaraga igikombe cya mbere itsinze Bayern Munich kuri Penaliti. Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uyu mwaka izabera mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya tariki 29 Gicurasi 2021, aho Manchester City izacakirana na Chelsea FC.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|