#Ubutwari2026: Police FC yasezereye Rayon Sports isanga APR FC ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Police FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, isanga ikipe ya APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari.

Igitego cya Byiringiro Lague kuri penaliti, cyatumye ikipe ya Police FC y’umutoza Ben Moussa igiye kongera guhurira na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Urugendo rw’ubuzima bushaririye ku ikipe ya Rayon Sports rurakomeje nyuma y’aho iyi kipe yambara ubururu n’umweru yongeye gutsikira itsindwa na Police FC, nyuma yo gutsindwa ikuzuza imikino itanu yikurikiranya itabona itsinzi aho yatsinzwemo ine iheruka irimo itatu ya Shampiyona y’u Rwanda n’umwe w’Igikombe cya FERWAFA Super Cup 2025 yanyagiweho na APR FC ibitego 4-1.

Rayon sports yabanje mu kibuga
Rayon sports yabanje mu kibuga

Muri uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports y’umutoza Bruno Ferry yari yakoze impinduka zitari nyinshi mu kibuga ugereranyije n’ikipe iheruka guhura na Mukura Victory Sports mu mukino wa nyuma w’imikino ibanza ya shampiyona wabereye kuri stade ya Muhanga amakipe yombi akaganganya igitego 1-1.

Ikipe ya Rayon Sports yari yagaruye Abedi Bigirimana wari umaze iminsi yaravunitse aho yari yasimbuye Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Yannick Bangala Litombo n’aho Tony Kitoga nawe yongera kubona umwanya asimbumbuye Bienvenu Joachim Vigninou wagize ububabare mu rutugu.

Izi mpinduka zose, ntacyo zafashije Rayon Sports nubwo igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, ariko bitakomeje kuko nyuma yo gukura umupira mu izamu n’ukubiko kwa Tshimanga Ramazani, Police FC yabonye penaliti ku munota wa 69 ikinjizwa neza na Byiringiro Lague.

Fall Ngagne ahanganye na Isaac Ezeh uherutse kwerekeza muri Police
Fall Ngagne ahanganye na Isaac Ezeh uherutse kwerekeza muri Police

Ikipe ya Police FC nyuma yo gusezerera ikipe ya Rayon Sports, izesurana na APR FC ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki cyumweru taliki ya 1 Gashyantare 2026.

Ikipe ya Police FC yabanje mu kibuga
Ikipe ya Police FC yabanje mu kibuga

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Abareyo twishimye kubatwakuwemo na police fc ?

Kavamahanga yanditse ku itariki ya: 29-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka