U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Aston Villa, Ibikubiye mu masezerano

Kuri uyu kabiri taliki ya 14 Nyakanga, nibwo u rwego rw’igihugu rw’iterambere RDB, rwatangaje ko rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa yo mu bwongereza.

Binyuze muri gahunda yo gushishikariza abantu gusura u Rwanda (VISIT Rwanda), u Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu Bwongereza mu cyiciro cya mbere, bamaze guhuza amaboko aho iyi kipe iri mu zikunzwe muri shampiyona y’abongereza (English Premier League) izajya yambara VISIT RWANDA imbere ku myambaro yabo.

VISIT RWANDA izajya igararaga imbere ku gatuza k’umwambaro (jersey) ya Aston Villa aho izasimbura Betano yari isanzwe igaragara ku mwambaro wa Aston Villa ku nshuro ya mbere kuva u Rwanda rwatangira gukorana n’amakipe akomeye muri gahunda yo kwamamaza u Rwanda.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezereno y’u ufatanye harimo, kuwa umufatanyabikorwa mu bucyerarugendo (Official Tourism Partner ndetse ndetse n’ubundi bucuruzi by’umwihariko ibikomoka mu Rwanda ndetse ko aya masezerano ari amwe mu masezerano aremereye ugereranyije nayo u Rwanda rwagiye rugirana n’andi makipe atandukanye mu bihe bitandukanye.

Aston Villa ibaye indi kipe ikomeye yo ku Mugabane w’u Burayi igiye gukorana na Visit Rwanda muri gahunda y’igihugu igamije kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu ho gusura no gushora imari nyuma ya Arsenal, Bayern Munich, Atletico Madrid ndetse LA Clippers

Usibye ubufatanye n’ikipe ya Arsenal FC yo mu bwongereza bwamaze kugera ku musozo w’amasezerano, andi makipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Atlético de Madrid yo muri Espagne na Los Angeles Clippers isanzwe ikina muri shampiyona ya Basketball mu cyiciro cya mbere muri America (NBA) ndetse na FC Bayern Munich bwo burakomeje.

Andi masezerano u Rwanda rwagiranye n’amwe mu makipe yo kumugabane w’iburayi ni ayo rwagiranye na FC Bayern Munich yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’umudage gusa yo akaba ahanini ashingiye ku bikorwa by’iterambere mu kuzamura impano z’abana bakina umupira w’amaguru aho kuri ubu hamaze kuzamurwa abana 2 bari mu ikipe y’abato ya Bayern Munich

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka