U Rwanda rutsinzwe na Ethiopia rubura itike ya CHAN 2023
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsindiwe na Ethiopia kuri sitade mpuzamahanga ya Huye igitego 1 - 0 ibura itike yo kujya muri CHAN bwa mbere kuva mu 2016.

Wari umukino wo kwishyura nyuma y’umukino ubanza wabereye muri Tanzania amakipe yombi akanganya 0-0. U Rwanda rwatangiye umukino rukora amakosa yo gutakaza imipira bya hato na hato.
Byatumaga aba basore bakorera amakosa abakinnyi ba Ethiopia. Ibi byatumye ku munota wa 22 Dawa Hutesa ku mupira yacomekewe hafi y’izamu ry’u Rwanda akorerwa ikosa na Serumogo Ally, umusifuzi Gatogato avuga ko ari kufura y’ikipe y’Igihugu ya Ethiopia. Uyu mupira w’umuterekano Dawa Hutesa wakorewe ikosa yawitereye neza cyane ayinjiza mu izamu ry’Amavubi ryari ririmo Ntwari Fiacre atsindira Ethiopia igitego cya mbere.
Ethiopia yakomeje gukina neza ihererekanya mu kibuga hagati ari nako igera imbere y’izamu ry’u Rwanda cyane ku bakinnyi nka Amanuel Yohannes, kapiteni Gathupch Panom ndetse n’abakina imbere barimo Dawa watsinze igitego, rutahizamu Yigezu ariko imipira myinshi ikajya hanze. Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere Amavubi yabaye nk’atangira guhererekanya neza bitandukanye n’uko yatangiye.

Ibi byari bigiye kubyara umusaruro ku munota wa 45 aho u Rwanda rwabonye uburyo bwa mbere bukomeye mu gice cya mbere ubwo Haruna Niyonzima wakinnye neza mu gice cya mbere yafataga icyemezo atera ishoti rikomeye ariko umupira unyura hejuru gato y’izamu rya Fasil, igice cya mbere kirangira Ethiopia itsinze igitego 1-0.
Igice cya kabiri umutoza w’Amavubi yagitangiranye impinduka akuramo Mugisha Bonheur ukina yugaririra hagati ashyiramo Fred Muhozi ukina asatira. Uyu musore uzwiho kugumana umupira niko byagenze, ku munota wa 65 yabonye uburyo imbere y’izamu ku mupira yahawe na Haruna Niyonzima wagize umukino mwiza ariko agerageje gutera umupira ntiwamukundira ngo ujye ku kirenge neza.

Ethiopia na yo yakomeje gukina neza nk’ibisanzwe ari nako Amavubi akomeza gukora impinduka aho Iradukunda Arsene utagize umukino mwiza yasimbuwe na Iradukunda Bertrand, Niyonzima Oliver Sefu asimburwa na Nshuti Savio. Ku munota wa 74 Ethiopia yabonye uburyo bukomeye imbere y’izamu aho Amanuel Yohannes yarebanye n’umunyezamu Ntwari Fiacre ariko uyu musore wa AS Kigali umupira awukuramo.
Umutoza w’u Rwanda yakomeje gutanga amahirwe ku basore batandukanye ngo na bo bakine aho yakuyemo Nishimwe Blaise asimburwa na Nsabimana Eric Zidane mu gihe Serumogo Ally yasimbuwe na Nkubana Marc. Amavubi yakomeje gukora ibishoboka byose ngo arebe ko yabona n’igitego cyo kwishyura ariko abasore nka Jacques Tuyisenge uyu munsi uburyo budakomeye babonye na bwo ntibabubyaze umusaruro, umukino urangira u Rwanda rutsinzwe na Ethiopia igitego 1-0 rubura itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN 2023.

Uyu wari umukino wa mbere ubereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye nyuma yo kuvugururwa aho u Rwanda rubuze itike ya CHAN bwa mbere kuva muri 2016 ruyakira, 2018 ruyitabira muri Maroc ndetse na 2020 (yabaye mu 2021) muri Cameroon. Kuri ubu iya 2023 izabera muri Algeria.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Jyewe ndifuza guhora ntanga ibitekerezo byubaka umupira w’Urwandampereye ku mavubi ibibazo bikurikira: twiga iki gituruka mu gutsindwa kwacu.:dufite plan ki ku iterambere ry’umupira wacu duhereye ku bana bato ese ishyirwa mu bikorwa? ese irakurikiranwamu buryo buhoraho? : ko tuzi ko umupira utezwa imbere n’inzobere zawo dufite imigambi ki ku batoza bawo mu gihugu ngo bave ku bumenyi gakondo bagere kuri computerised skills? murakoze naho ubutaha