Twabyemeye, ntitwajya kurega VAR-Mashami avuga ku ikarita y’umutuku no gusezererwa

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent yatangaje ko yababajwe no kuba basezerewe, ariko batajya kurega VAR ahubwo ari ugutegura imikino iri imbere

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye isezerewe na Sylli Nationale ya Guinea iyitsinze igitego 1-0, ni nyuma y’uko amakipe yombi yarangije umukino ari abakinnyi 10, aho ku ruhande rwa Guinea yahawe Mory Kante, naho ku Rwanda ihabwa Kwizera Olivier

Amavubi yatsinzwe igitego 1-0 na Guinea
Amavubi yatsinzwe igitego 1-0 na Guinea

Nyuma yo gusezererwa n’ikipe y’igihugu ya Guinea muri ¼ cy’irangiza, umutoza Mashami Vincent yatangaje ko baciwe integer n’imvune za Jacques Tuyisenge ndetse na Kalisa Rachid mu minota ya mbere y’umukino, ndetse n’ikarita itukura yahawe Kwizera Olivier.

Yagize ati “Birumvikana intezo zacu ntitwabashje kuzigeraho, ntitwavuga ko twishimye turababaye kuko twifuzagaga kugera mu cyiciro gikurikiyeho kandi byashobokaga byose.”

“Ikarita y’umutuku babonye natwe yadukozeho kuko twahatakarije umukinnyi, kandi ni umukinnyi w’ingenzi kuri twe, nyuma tuza kubura na Kalisa Rachid bituma dukora impinduka zihuse, iyo ukoze impinduka zihuse bituma uko wateguye byose bitagenda neza”

“Ntabwo twashoboye kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba twakinaga n’ikipe ituzuye, ntitwakwirengagiza ko ari ikipe ikomeye, gusa twari dukwiye byinshi kurusha ibyo babonye”

Umutoza Mashami yavuze ko bemeye ibyavuye mu mukino

“Urebye n’ikosa twaboneyeho ikarita y’umutuku, abarebye amashusho mwabonye ko nta kosa Olivier yakoreye uriya mukinnyi, ariko umukinnyi yabaye umuhanga cyane, yakiniye ku bwenge bw’abasifuzi, yabarushije ubwenge ni ko navuga, babona Coup-Franc turayitsindwa, rimwe na rimwe ugomba kubyemera twabyemeye ntabwo twajya kurega, ntabwo twajya kurega VAR.”

Umutoza Mashami Vincent ntiyanyuzwe n'imisifurire ariko yemeye ibyavuye mu mukino
Umutoza Mashami Vincent ntiyanyuzwe n’imisifurire ariko yemeye ibyavuye mu mukino

National Football League

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umunyezamu wahawe umutuku bigenda bite

patrick yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Ntakibazo cyumusifuzi kuko iyo aza kubaha yarasifuye nabi cg afite aho ibogamiye ntabwo guinea hari guhabwa umutuku muminota 16ibanza

Imanirabaruta Fiston yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Ntakibazo cyumusifuzi kuko iyo aza kubaha yarasifuye nabi cg afite aho ibogamiye ntabwo guinea hari guhabwa umutuku muminota 16ibanza

Imanirabaruta Fiston yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

IYO MUREGA SE MAZE MUGATSINDWA NKARUHUKA, BIBAYE MPAMO NGO UMWANA MURIZI NTAKURW’URUTOZI, ARIKO MURUSHWE UBWENGE N’URIYA MUKINNYI WA GUINE WABONYE YAKOZ’IKOSA NUBWO YAHANWE, UMUTIMANAMA UKAMUBUZ’AMAHORO AKIHUTIRA KWAKA MUGENZI WE IMBABAZI HATO BITAZ’ITWA KO YAMUVUNNYE ABISHAKA, ARIKO MWE ABA DEFANCER BATE IMYANYA YABO BASIGE UMUZAMU MUKAGA NAKOR’IKOSA ARENGER’IZAMU NONE BABURE N’UNDI UFITE UBURERE NKA WA MUNYA GUINE NGO AZISABE URIYA MUSORE WATEZWE MAZE BAKANAMUSONGA BAMUSHOTA UMUPIRA AHW’ARYAME HASI, NONE MURABESHYA KU MANKWA NGO UMUSIFUZI NGO VAR ETC,

kaliyaliya yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Ariko MASHAMI ntajya yemera ko yatsinzwe Ahubwo yihutirwa gushyakimpamvu, none se MASHAMI, kuki Guine itareze VAR ko ar’iyo yabonye Carte rouge bwambere? Ese kiki mutabafatiranye ngo mubatsinde ko aribo bakinnye umwanya munini bari10 gusa? None se umusifuzi si VAR yamweretse? Ariko MASHAMI kuki buri gihe unyagiranwa n’abandi ugatanguranwa ngo waboze? None numvise uvuga ngo wizeye ko abakina muri za Championnat zo mu Rda nabonye ko atari kimwe nibyo ub’urimo, hahaha! None se Abo ujyana n’abo mwahuye se ntibava muri za Championnat z’ibihugu byabo? Humura Uzi ko usanzwe uvun’umuheha bakaguha2 bazasiba kuguha Équipe muri championnat kuko utayishubora, bazajye bakwihera AMAVUBI niyo ntawe muyarwanira niyo Yatsindwa urisobanura ntawuguhakanya, naho UMUSIFUZI NA VAR Bararengana

FIFI yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka