
Ku wa Gatanu tariki 21 werurwe, mu Mujyi wa Kigali inzira zose kuba siporutifu zizaba zerekeza i Remera, bamwe bajya muri Sitade Amahoro kureba umukino uzahuza amavubi na Nigeria, abandi berekeza muri BK Arena kureba shampiyona ya Basketball, mu gihe abandi bazaba berekeza muri Petit Stade kureba umunsi wa kabiri w’imikino wa kamarampaka muri Volleyball, igeze ahakomeye.
Nubwo akenshi usanga buri mukino ugira impirimbanyi zawo, ariko ntiwabura kuvuga ko amahitamo ku basiporutifu kuri uyu wa gatanu agoye, kuko iyi mikino yose izaba iryoheye ijisho.
Muri stade Amahoro ku isaha ya saa kumi n’ebyiri (18h00), ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, izacakirana na Nigeria mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu matsinda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
U Rwanda ruyoboye itsinda C rusangiye na Nigeria, aho ubu u Rwanda rufite amanota 7 mu mikino 4 rumaze gukina, mu gihe Nigeria ifite amanota 3 gusa.

Kuri uwo munsi ndetse no ku isaha imwe, muri Petit Stade, abakunzi ba volleyball nabo bazaba bari mu buryohe, aho bazaba bakina umunsi wa kabiri w’imikino ya kamarampaka.
Ikipe ya APR y’abagore izakina na RRA, naho nyuma yaho ikipe ya APR y’abagabo icakirane na Kepler VC.
Muri BK Arena naho bizaba bicika kuri uwo munsi, aho ikipe ya APR BBC izaba ikina na Tigers BBC naho nyuma yaho, ikipe ya REG BBC icakirane na Patriots BBC.
Nubwo ariko amahitamo agoye ku bakunzi b’imikino, abandi babifata nk’ibyo kwishimira cyane nk’ingaruka nziza zo kwihaza mu bikorwa remezo, bityo abakunda kwidagadura bakabona aho bidagadurira.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|