Aba bombi nti bagaragara ku rutonde rw’abakinnyi 20 ikipe ya APR FC y’umutoza Taleb Abderrahim aho basimbuwe na Hakizimana Adolphe ndetse na Traore Mamadou.
Dauda Yussifna ukina mu kibuga hagati ndetse wari usanzwe mu ikipe ya APR FC ndetse n’umunyezamu Ernan Alberto Siluane ukomoka mu guhugu cya Mozambique bombi bakinnye umukino wa mbere mu itsinda aho batsinzwe n’ikipe ya Gor Mahia ibitego 5-0.
Ibi ariko bigahuzwa nuko intandaro yaba ari umusaruro mucye wagaragaye ku munsi wa mbere aho usibye umunyezamu Alberto Siluane watsinze ibitego 5, Dauda nawe nti yasoje uyu mukino kuko yasimbuwe akenshi bidasanzwe kumubona asimburwa mu ikipe ya APR FC.
Usibye Adolphe na Traore Mamadou bagaragaye ku rutonde APR FC yifashishije kuri uyu mugoroba, hari kandi na Rubuguza Jean Pierre nawe wongewe mu bakinnyi 20 bagiye gukina na Garde Republicaine.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|