Sibomana Papy winjiye mu kibuga ku munota wa 80, yaje kugira imvune nyuma y’iminota irindwi gusa, imvune ikomeye ku kagombabari k’ikirenge cy’iburyo, yatumye ahita yihutanwa ku bitaro bya gisirikare by’i Kanombe.

Uyu musore ariko nyuma yo guca mu cyuma, basanze imvune ye idakanganye ndetse akaba ashobora kugaruka mu kibuga mu byumweru bibiri gusa, nkuko umuvugizi w’ikipe ya APR FC Gatete George yabitangarije Kigali Today.
“ Ntabwo imvune ye ikaganye. Yanyuze mu cyuma bamubwira ko ashobora gusiba ibyumweru bibiri. Ubu ari kumwe n’abandi mu myitozo ariko azatangira kwiruka nko mu byumweru bibiri biri imbere"; umuvugizi w’ikipe ya APR FC.

Sibomana Papy gusiba ibyumweru bibiri, bivuze ko atazongera kugaragara mu kibuga mu mikino ibiri ikipe ye ishigaje mbere yuko imikino ibanza ya shampiyona irangira. APR FC izahura n’ikipe y’Isonga tariki ya 6/1/2014, mbere yo kwakira Sunrise tariki ya 10 z’uko kwezi.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ni yo iyoboye shampiyona nyuma y’umunsi wa 11, aho ubu igejeje ku manota 26, amanota abiri imbere ya As Kigali ya kabiri, ndetse n’atanu imbere ya Rayon Sports bakunda guhangana.

Imvune ya Papy igiye ku rutonde rw’izindi mvune zibasiye iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka, dore ko mu bihe bitandukanye yagiye ibura abakinnyi nka Rusheshangoga Michel, Ngabo Albert, Ndahinduka Michel, Mubumbyi Bernabe, Iradukunda Bertland n’abandi.
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|