Rwanda Premier League yatangaje ikirango gishya
Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mata 2026, Urwego rutegura rukanagenzura Shampiyona Nyarwanda y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru ‘Rwanda Premier League’ rwatangaje ikirango cyarwo gishya gisimbura icyari gisanzwe.
Iki kirango gikubiyemo intego, indangagaciro za Rwanda Premier League n’ibyishimo biranga abareba Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Hari kandi umwihariko wo gusigasira no kurinda umupira w’amaguru w’u Rwanda nk’imwe mu ntego za Rwanda Premier League, imisozi igihumbi itatse urwa Gasabo n’ingabo nk’ikimenyetso cyo kurinda umupira w’amaguru.
Iki kirango kandi gifite ishusho y’igikombe nka kimwe mu bihembo bihabwa uwahize abandi muri shampiyona gitangira gukoreshwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mata 2026 gisimbuye icyo Rwanda Premier League yatangiranye mu Ukwakira 2023 ubwo nayo yatangiraga gukora.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Rwanda primier legwe ige itegeka ikokirangokujya kukuboko kwindyo nkuko iburayibimeze murakoze.