Kigali Today yamenye ko aya masezerano yasinywe hasigaye kuyatangaza, akaba ari ay’imyaka itatu y’imikino ndetse afite agaciro kangana hafi na miliyari 1 Frw, aho buri mwaka uru ruganda ruzajya rutanga agera kuri miliyoni 300 Frw narwo rukamamaza kuri buri kibuga cyabereyeho umukino wa BK Pro League ndetse rukanacuruza ibinyobwa byaryo.
Rwanda Premier League isinyanye na Skol nyuma y’uko yaherukaga gusinyana na Banki ya Kigali amasezerano y’imyaka itanu itanu afite agaciro ka miliyari eshatu n’igice yanatumye iyi banki yitirirwa shampiyona kuva mu mwaka w’imikino 2025-2026 usojwe.
Kubona abafatanyabikorwa ndetse n’abandi bakiri mu nzira byatumye hatekerezwa uburyo bwo guhemba ikipe kuri buri mukino itsinze muri shampiyona, aho iki gitekerezo cyari kimaze iminsi gishobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’imikino wa 2026-2027.
Ntabwo ari aba bafatanyabikorwa gusa kandi kuko inshuro nyinshi ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwagiye buvuga ko buri mu biganiro n’abantu benshi bifuza gukorana nabo, byose bikorwa mu rwego rwo kuzamura ruhago Nyarwanda byumwihariko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere no kuyongerera agaciro.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|