Ni umukino watangiye ukerereweho iminota 12 kubera ingobyi y’abarwayi (Ambulance) yatinze kuhagera. Mu minota ya mbere y’umukino Nsabimana Eric Zidane wa Police Fc yaje kuvunika, asimburwa na Ntwali Evode.
Ku munota wa 82, ikipe ya Rutsiro FC yabonye igitego ku mupira yari aherejwe na Munyakazi Youssuf Lule, myugariro Radu ntiyabasha gufata Jules wahise utera ishoti rikomeye, umunyezamu Rwabugiri Umar ntiyabasha kuwugarura.
Nyuma yo kongeraho iminota itanu y’inyongera, Police FC yabonye koruneri yatewe na Sibomana Patrick wari ugiye mu kibuga asimbuye, Usengimana Faustin ahita atsinda n’umutwe, umukino urangira ari 1-1.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Police FC: Rwabugiri Umar, Iradukunda Eric Radou, Eric Rutanga, Moussa Omar, Usengimana Faustin, Nsabimana Eric Zidane, Ndayishimiye Antoine Dominique, Ngabonziza Pacifique, Hakizimana Muhadjili, Usengimana Danny, Nshuti Dominique Savio
Rutsiro Fc: Tchomba Delphin, Bwira Bantu Oliver, Tuyishimire Eric, Bugingo Samson, Nkubito Hamza, Munyakazi Youssuf, Shukulu Jules, Iraguha Hadji, Ndarusanze Jean Claude
Uko imikino y’umunsi wa 13 yagenze
Marine vs Espoir(Warasubitswe)
APR 1-0 Gorilla
Bugesera 1-2 AS Kigali
Etincelles 0-2 Rayon Sports
Etoile de l’Est 0-0 Kiyovu
Police 1-1 Rutsiro
Gicumbi 1-1 Mukura
Musanze 1-0 Gasogi United
Amafoto: Niyonzima Moise
National Football League
Ohereza igitekerezo
|