RPL: Rayon Sports yanganyije na Rutsiro FC yongera gutakariza icyarimwe na APR FC(Amafoto) ‎

‎Ikipe ya Rutsiro FC yanganyije na Rayon Sports FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa Rwanda Premier League, wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, kuri iki Cyumwuru.

Uyu mukino Rutsiro FC yakiriyemo Rayon Sports watangiye Saa Cyenda zuzuye, ubanzirizwa n’umunota wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe kandi mu masaha ya mu gitondo hari habayeho Igikorwa cyo kwibuka cyateguwe na Rayon Sports aho cyabanjirijwe n’urugendo rwatangiriye kuri Stade Umuganda rugasorezwa ku Rwibutso rwa Commune Rouge.

‎‎Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi aho wabonaga ko amakipe yombi yari afite inyota yo gutahana intsinzi.Uyu mukino utari woroshye ku mpande zombi, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta nimwe irebye mu izamu ry’indi nubwo aya makipe yombi yagerageje gusatira byanatumye Rutsiro FC ibona koroneri imwe kuri ebyiri za Rayon Sports.

‎Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports isatira ishaka igitego, ariko uko umukino wakomezaga na Rutsiro FC yinjiye mu mukino nayo ishaka gutsinda ariko bikomeza kwanga, iyi kipe yagerageje amashoti akomeye ariko Umunyezamu Drissa Kouyate wa Rayon Sports yitwara neza, ku rundi ruhande ari nako Joseph Manala nawe yitwara neza byatumye umukino urangira ari 0-0.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 44 ku mwanya wa kane mu gihe Rutsiro FC iri ku mwanya wa 17 n’amanota 22 aho ibanziriza umwanya wa nyuma wa 18 uriho AS Muhanga ifite amanota 21.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka