RPL: Marine FC yahagamye APR FC (Amafoto)
Ikipe ya APR FC yanganyije na Marine FC 2-2 mu mukino w’umunsi wa 23 ya Rwanda Premier League, wabeyere kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2026, ikomeza kugenda biguru ntege inyuma ya Al Hilal SC iyoboye urutonde.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye, watangiranye imbaraga kuro Marine FC yitwaraga neza.Ku munota wa gatanu gusa iyi kipe yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyatsinzwe na Menayame Ndombe, ku mupira yakiriye uvuye kwa Ishimwe Kevin. Uyu mupira yawuzamukanye awukinana na Mbonyumwami Taiba wawumusubije ugasanga ahagaze neza agahita awushyira mu izamu.
Nyuma yo kubona igitego ikipe y’Ingabo zirwanira mu mazi, yakomeje gusatira izamu rya APR FC maze ku munota wa 10 yongera kuzamukana umupira ariko Mbonyumwami Taiba ateye ishoti myugariro wa APR FC Niyigena Clement awushira hanze.
Ku munota wa 41 ikipe ya Marine FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mbonyumwami Taiba maze uyu wuzuzaga ibitego 11 amaze gutsinda muri uyu mwaka 2025-2026 iyi kipe isoza igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 2-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ebyiri ku makipe yombi aho Rwasamanzi Yves utoza Marine FC yakuyemo Ishimwe Kevin na Sibomana Sultan Bobo yinjizamo Nkundimana Fabio na Muganuza Jean Pierre, naho ku ruhande rwa APR FC havamo Memel Raouf Dao na Denis Omedi hinjira Hakim Kiwanika na Mugisha Gilbert.
Iki gice kigitangira rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso Djibril Ouattara yahise atsinda igitego cya mbere cya APR FC maze iyi kipe yinjirana imbaraga muri iki gice. Ikipe y’ingabo z’Igihugu yakomeje gusatira cyane maze ku munota wa 57 Djibril Ouattara atsinda igitego cya kabiri cya APR FC, bituma yuzuza ibitego 10 amaze gutsinda muri shampiyona.
APR FC yakomeje gusatira izamu rya Marine FC ariko igitego gikomeza kubura, uyu ukino wasize Niyigena Clement agize imvune yatumye adasoza umukino, nyuma yo kugongana na Mbonyumwami Taiba agasimburwa na Ismimwe Abdul, urangira amakipe yombi anganya 2-2.
Nyuma yo kunganya uyu mukino, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagumye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 23, n’amanota 43, naho Marine FC iguma ku mwanya wa cyenda n’amanota 29.
Indi mikino yabaye kuri uyu munsi wasize, Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC 0-0, Mukura VS itsindira Musanze FC 1-0 i Musanze naho Bugesera FC itsinda Kiyovu Sports 2-1.
Reba ibindi muri izi Videwo:
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|