Uyu mukino wabanjirije uzahuza Rayon Sports na Ritsiro FC kuri iki Cyumeru watangiye Saa Cyenda zuzuye, utangirana ishyaka ku ikipe ya Etincelles FC ndetse no guhuzagurika ku ikipe y’Ingabo z’Igihugu maze ku munota wa 29 Iraguha Awadi afungura amazamu atsindira iyi kipe y’Akarere ka Rubavu igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koroneri.
Nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere, ikipe ya APR FC yagerageje gusatira ariko ubwugarizi bwongera gukora amakosa batakaza umupira mu kibuga hagati maze abasore ba Etincelles FC batsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Dusabimana Anselme maze bakomeza kuyobora umukino. Igice cya mbere kijya kugana ku musozo Ssekiganda Ronald yagize ikibazo asimburwa na Ngabonziza Pacifique, maze iki gice kirangira ari 2-0.
Mu gice cya kabiri ikipe yambara umweru n’umutuku yakomeje kwihagararaho ari nako inyuzamo igasatira gusa umunyezamu Hakizimana Adolph akarinda izamu rye neza. Ikipe yambara umukara n’umweru nayo yanyuzagamo igasatira ariko ntibigire icyo bitanga.
Taleb utoza APR FC yakoze impinduka mu buryo bwo gushaka uko yakwishyura ibitego yari yatsinzwe akuramo Hakim Kiwanuka, Memel Dao na Dauda yinjizamo Mugisha Girbert, Mamadou Sy na Niyibizi Ramadhan maze mu minota y’inyongera Djibril Ouattara atsindira impozamarira APR FC, maze umukino urangira ari 2-1.
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 52 naho Etincelles FC iguma ku mwanya wa 16 n’amanota 25, mu yindi mikino Gicumbi FC yayainze AS Muhanga 2-0 naho Mukura VS itsinda Al Merriekh SC 1-0.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|