RPL: Bassane, Ssekiganda, Nzotanga, Shaulin mu bahize abandi ku munsi wa kane

Abakinnyi umunani bahembwe nk’abitwaye neza mu mikino umunani y’umunsi wa kane wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026.

Uyu munsi watangiye gukinwa ku wa Gatanu, tariki 17 Ukwakira 2025 aho ikipe ya Gicumbi FC yanganyije na Gorilla FC 0-0, umunyezamu wayo Ahishakiye Heritier wayifashije kutinjizwa igitego ahembwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino.Ku wa Gatandatu, tariki 18 Ukwakira 2025, hakinwe imikino ine aho kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya AS Kigali yahatsindiye Marine FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier. Nubwo yatsinze igitego ariko umukinnyi mwiza w’umukino yabaye Ntirushwa Aime wateye koruneri yavuyemo iki gitego.

Mu karere ka Muhanga ikipe ya AS Muhanga yari yakiriye Etincelles FC banganya igitego 1-1 aho iyi kipe yari mu rugo yatsindiwe na Niyonizeye Telesphore wanahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino mu gihe Dennis Kaweesa yishyuriye Etincelles FC. Mu karere ka Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Gasogi United amakipe yombi anganya 0-0, bisiga Ngono Guy Herve wa Gasogi United ariwe utowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.

Ku wa Gatandatu kandi, Kigali Pele Stadium yakiriye umukino wahuje Rayon Sports na Rutsiro FC maze Umunya-Cameroon Aziz Bassane ayifasha gutsinda ibitego 3-1 aho yatsinzemo icya gatatu ndetse akanatanga umupira wavuyemo igitego cya mbere cyatsinzwe na Tambwe Gloire. Aziz Bassane niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri uyu mukino. Ku Cyumweru hakinwe imikino ibiri irimo uwahuje Police FC n’Amagaju FC , aho Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga ariwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino kubera igitego kimwe rukumbi yatsinze cyaranze uyu mukino, cyigahesha Police FC amanota atatu.

Ku Cyumweru kandi, APR FC yakiriye Mukura VS ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice maze inayitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Ronald Ssekiganda ku munota wa 18, ibyanatumye ariwe uhembwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino. Umunsi wa kane wa shampiyona wasojwe hakinwa umukino Kiyovu Sports yakiriyemo Musanze FC ku wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, aho amakipe yombi yanganyije 0-0. Muri uyu mukino kubera imipira itatu ikomeye, umunyezamu wa Musanze FC Nsabimana Jean de Dieu ’Shaulin’ yakuyemo niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino ari nawe wasozaga imikino umunani yose yari isigaye.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka