RPL: APR FC ifashe umwanya wa mbere itsinze Gasogi United (Amafoto)

‎Ikipe ya Gasogi United yatsizwe na APR FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 18 ufungura imikino yo kwishyura ya Rwanda Premier League ku makipe yombi wabereye ku Kigali Pele Sta i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatatu ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Uyu mukino watangiye Saa Cyenda imbere y’abafana bacye, utangira ikipe ya APR FC yotsa igitutu izamu rya Ndagijimana Leandre wa Gasogi United ariko Hakim Kiwanuka imipira akayipfusha ubusa. Nyuma yo guhusha uburyo bwinshi cyane imbere y’izamu Hakim Kiwanuka yatsinze igitego cya mbere cya APR FC ku munota wa 12 ikomeza kuyobora unukino.

Hakim Kiwanuka watsinze igitego cya mbere
Hakim Kiwanuka watsinze igitego cya mbere

‎Ku munota wa 24 ikipe ya Gasogi United yahererekanyije neza hagati mu kibuga ku mupira Ngono Guy Herve yazamukanye awuhereza, Ndikumana Danny awusubiza Nibisigayizabikora Elysee maze nawe awutanga kwa kapiteni wa Gasogi United Muderi Akbar wawuteye ugafata umutambiko w’izamu.

‎Nyuma yo gukambika imbere y’izamu rya Gasogi United, ku munota 38 APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsizwe na Memel Rouaf Dao nyuma y’amakosa y’ubwugarizi bwa Gasogi United, bituma iyi kipe ikomeza kugorwa n’umukino maze igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Memel Rouaf Dao yishimira igitego
Memel Rouaf Dao yishimira igitego

‎Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka eshatu kuruhande rwa Gasogi United Muhindo Collin, Ibisigayizabikora Elysee na Iyabivuze Fabrice basohoka mu kibuga hinjiramo Hakizimana Adolphe, Byiringiro Thierry na Bizimana Umugiraneza Didier, gusa nyuma y’iminota itanu wahise agira ikibazo asohoka mu kibuga asimburwa na Niyonkuru Elissa.

‎Ku munota wa 52 Dauda Yussif Seidu yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita inkokora umukinnyi wa Gasogi United, ntakuzuyaza umusifuzi Kayitare David amuha ikarita itukura. Ku munota wa 73 Ndikumana Danny yakiniye nabi Bugingo Hakim mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Kayitare David atanga penaliti yatewe neza na Djibril Ouattara, umunyezamu akurikira umupira ariko ntiyawugeraho.

‎Umutoza wa APR FC yakoze impinduka zitandukanye nyuma yo kubona ikarita itukura Togue William, Memel Dao na Byiringiro Gilbert basohoka mu kibuga hinjiramo, Ngabonziza Pacifique, Obarenga Fitina na Mugisha Gilbert mu buryo bwo gukomeza kurinda ibitego yabonye.

‎Mu minota ya nyuma y’umukino ikipe ya Gasogi United yaerageje uburyo cyane cyane binyuze kuri kapiteni Muderi Akbar, Ndikumana Danny na Kokoete Udo ariko ubwugarizi bwa APR FC buhagarara neza umukino urangira ari ibitego 3-0.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere yicaranyeho amanota 36 mu mikino 18.

Chairman wa APR FC Brig Gen. Deo Rusanganwa
Chairman wa APR FC Brig Gen. Deo Rusanganwa

Reba ibindi muri iyi Video:

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka