RPL: Al Merrikh SC itsinze Al Hilal SC(Amafoto)

Ikipe ya Al Merreikh SC yatsinze Al Hilal SC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’ umunsi wa 15 gisoza imikino ibanza ya Rwanda Premier League, wabereye kuri stade Amahoro, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026.

Ni umukino w’ihangana hagati y’aba Banya-Sudani wabereye hano mu Rwanda, utangira ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri n’igice utuje, ubona amakipe yombi yatinyanye, maze ku munota 12 rutahizamu Sunday Damilara wa Al Hilal SC, agerageza ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ladji Brahima Sanou wa Al Merriekh SC umupira awukuramo.

‎Ikipe ya Darko Novic yatangiranye imvune kuko ku munota 21 Abakar Yahya yinjiye mu kibuga asimbuye Fady Sidiki Coulibaly wavunitse, gusa nawe ku munota wa 28 ahita agira ikibazo cy’imvune asohoka mu kibuga ajyanwa kwa muganga n’imbangukira gutabara, maze asimburwa na Chikumbutso Salima.

‎Ku munota wa 45 mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka iki ya Al Merreikh SC yafunguye amazamu ku gitego cyatsizwe na Obino Chisala, nyuma y’amakosa yakozwe n’umunyezamu Soufiane Ouedraogo Farid washatse gucenga uyu mukinnyi wa Al Merreikh SC ntibyamukundira birangira batsizwe igitego igice cya mbere kirangira ari 1-0.

‎Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Al Hilal SC maze Sunday Damilare, Ousmane Diouf, Kindness Cole na El Hadj Kane basohoka mu kibuga hinjiramo Abdelrazig Omer Taha, kapiteni wa mbere Mohamed Yagub Abder Yousif, Mustafa Mohammed na Saeed Ahmed bakina mu bwugarizi bw’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

‎Iyi kipe igomba gukina imikino ya 1/4 ya CAF Champions League yakomeje kugerageza uko yakwishyura igitego ariko iyi kipe yambara umutuku n’umuhondo ihagarara neza. Ku munota wa 65 Chikumbutso Salima yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina maze myugariro Mustafa Mohammed amutereka hasi, umusifuzi Uwikunda Samuel ntakuzuyaza ahita atanga penaliti yatewe neza na Gilles Razafimaro maze Al Merriekh SC ibona igitego cya kabiri.

‎Nyuma y’uko umusifuzi wa kane yerekanye iminota itandatu y’inyongera abasore ba Al Hilal babaye nk’abariye amavubi maze ku munota wa mbere w’inyongera kapiteni Mohamed Yagub Abder Yousif atsinda igitego cyo kwishyura ndetse nyuma y’iminota ibiri bahita babona penaliti yatewe n’uyu mugabo n’ubundi maze umunyezamu Ladji Brahima Sanou wa Al Merriekh SC ayikuramo, Ahmed Adil wa Al Hilal SC ahita anabona ikarita y’umutuku nyuma yo gutera umutwe Daba Sogoba.

‎Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe ya Al Merriekh SC yahagaritse imikino itandatu idatsinda yari imaze idatsinda inganya gusa, ifata umwanya wa gatatu n’amanota 37 aho rimwe na Al Hilal SC ya mbere ifite amanota 38.

National Football League

Ibitekerezo   ( 4 )

barakabona bamuvunye al ahly irasesemye

vyumvuhore daniel yanditse ku itariki ya: 21-02-2026  →  Musubize

KURIKISEFMMUZARYEMWOHEREZAHOINNDIRIMBOZOMUGITABOMWOHEREZAGAHOINDIRIMBONADASHAKA

NIYOGISUBIZO yanditse ku itariki ya: 19-02-2026  →  Musubize

Ndumva aribyo

[email protected] yanditse ku itariki ya: 18-02-2026  →  Musubize

Ndumva aribyo

[email protected] yanditse ku itariki ya: 18-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka