
Ni rutahizamu w’imyaka 22 ukomoka muri Ghana, akaba aheruka gusinyishwa n’ikipe ya Rayon Sports ngo azibe icyuho cya ba rutahizamu bagiye barimo Ismaila Diarra ndetse na Christ Mbondi batakibarizwa muri iyi kipe.
Michael Sarpong bakunze kwita Baloterri, mu mikino itatu amaze gukinira Rayon Sports yayitsindiye igitego kimwe ubwo bakinaga na Gasogi United, ari nawo mukino wonyine yari yabanjemo, anafasha Rayon Sports mu kwegukana igikombe cy’Agaciro 2018
Sarpong ntiyabashije gukina umukino wa mbere wa Shampiona batsinzemo Etincelles igitego 1-0 kubera ibyangombwa, ubu akaba yemerewe gutangira gukina ahereye ku mukino wa Mukura uzaba mu mpera z’iki cyumweru.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
aha harimo kwibeshya kuko Police yanganyije igitego1_1 Ana AS MUHANGA