Rayon Sports yemeye gusubukura umukino wayo na Mukura VS

Ikipe ya Rayon Sports yemeye gusubukura umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Mukura VS ku wa 15 Mata 2025, ugahagarikwa no kuzima kw’amatara ya Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Amakuru yizewe Kigali Today ikesha bamwe mu bakinnyi ndetse n’abatoza muri Rayon Sports bayemereye ko bazajya mu karere ka Huye kuri uyu wa Mbere dore ko baranasubukura imyitozo kuri iki Cyumweru saa kumi z’igicamunsi.

Biteganyijwe ko mukino uzasubukurwa ku wa Kabiri,saa cyenda zuzuye,bahereye ku munota wa 27 aho wahagaze ugeze.

Mukura VS yavuze ko abari baguze amatike umukino usubikwa,bazayinjiriraho ku wa Kabiri
Mukura VS yavuze ko abari baguze amatike umukino usubikwa,bazayinjiriraho ku wa Kabiri

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka