Ni imyitozo yabaye ku gicamunsi itangira ku isaha ya saa kumi yitabirwa n’abakinnyi 14 barimo abari basanzwe bakinira iyi kipe ndetse n’abakinnyi batatu bashya ari bo Serumogo Ally na Nsabimana Aimable bavuye muri Kiyovu Sports, Bugingo Hakim wavuye muri Gasogi United, ikoreshwa n’umutoza wungirije Rwaka Claude.
Muri iyi myitozo ariko abafana benshi bari bishyuye ibihumbi 2000 Frw ngo barebe imyitozo ya mbere y’ikipe ntabwo babonye ibyo bari biteze cyane kuko abakinnyi bashya b’abanyamahanga iyi kipe yaguze ntawigeze yitabira iyi myitozo yewe n’abanyamahanga basanzwe nta n’umwe wigeze ayitabira.
Abakinnyi bitabiriye imyitozo:
Hategekimana Bonhuer,Hakizinana Adolphe,Bugingo Hakim,Mitima Isaac,Rwatubyaye Abdoul,Kanamugire Roger,Mugisha Francois,Eric Ngendahimana,Nsabimana Aimable,Iradukunda Pascal,Tuyisenge Arsene,Rudasingwa Prince,Serumogo Ally.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
igitekerezonatanga nukomuhile keve gapiteni yaba aretsegukina kukoaranani kuberagukinira amavubi ikipe y’Urwanda.
Ndumukunzi wa rayon, none Abed byarangiye gute?